RFL
Kigali

Gatsibo: Abanya-Kiziguro biyubakiye ikibuga cy'umupira w'amaguru gifite agaciro ka Miliyoni hafi 100

Yanditswe na: Editor
Taliki:14/06/2019 11:19
1


Abaturage bo mu murenge wa Kiziguro mu karere ka Gatsibo mu ntara y’Uburasirazuba bakoze igikorwa cy’indashyikirwa biyubakira ikibuga cy’umupira w'amaguru cyuzuye gitwaye miliyoni hafi 100 z’amafaranga y’u Rwanda.



Iki kibuga cy’umupira giherereye mu kagari ka Rubona mu murenge wa Kiziguro cyatashywe ku mugaragaro tariki 11/06/2019 mu birori byatumiwemo Meya w'akarere ka Gatsibo, Gasana Richard ndetse abitabiriye ibi birori banasusurukijwe n'umuhanzi Nsengiyumva Francois wamamaye nk'Igisupusupu. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Kiziguro, Mupenzi Léon Pierre, yabwiye Inyarwanda.com ko iki kibuga cy'umupira cyuzuye gitwaye miliyoni hafi 100 z'amanyarwanda. Ati "Cyatwaye miliyoni zirenga 58, ni hafi miliyoni 100 (100,000,000Frw)". 

Mu nkuru ya Imvaho Nshya yanditswe na Jean Paul Kayitare, Mupenzi Leon Pierre yavuze ko ikibuga abaturage ba Kiziguro biyubakiye kirenze kuba ikibuga. Yagize ati: “Iki kibuga kirenze kuba ikibuga kuko Abanyarubona bakise ‘Liberation Stadium”. Yongeraho kandi ko iki ari igikorwa cy’indashyikirwa kiri mu mihigo umurenge wihaye wa 2018-2019”. Kwitonda Emmanuel mu izina ry’abaturage bagize uruhare mu kwiyubakira ikibuga cy’umupira agaragaza ko abaturage bahisemo igikorwa cy’indashyikirwa nyuma yo kwiyuzuriza ‘Ivuriro ry’ingoboka’ kuko ngo babonaga siporo ari ingenzi. 

Kwitonda Emmanuel akomeza avuga ko kubaka ikibuga cy’umupira byabatwaye imbaraga nyinshi dore ko batangiye kucyubaka muri Nyakanga umwaka ushize wa 2018 bagifashwamo n'Umuyobozi w'agateganyo y'Umurenge wa Kiziguro ari we Mupenzi Leon Pierre. Yagize ati: “Twatangiye kubaka mu kwezi kwa Nyakanga mu gihe cy’izuba n’imvura turakomeza turagikora. Twakoresheje imbaraga nyinshi. Iki gikorwa twagifashijwemo n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’umurenge wacu wa Kiziguro”.


Iyi stade yubatswe n'abaturage b'umurenge wa Kiziguro yatwaye miliyoni hafi 100

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yashimye igikorwa cy’indashyikirwa cy’abaturage biyubakiye ikibuga cy’umupira. Avuga ko nta kiza cyo kubona abaturage batuye umurenge umwe biyubakira ikibuga cy’umupira kandi gihenze. Yagize ati: "Muri abo gushimwa kuba mwiyubakiye ikibuga cy’umupira n'inzu yo kugamamo izuba. Nibwira ko mu Rwanda iyi sitade ishobora kuba ari iya mbere yubatswe n’abaturage bishyize hamwe bo mu murenge umwe. Kubera izina ry’iki kibuga, umunsi wo kwibohora ndashaka ko uzabera kuri iki kibuga mwiyubakiye".


Abayobozi batandukanye barimo na Meya w'akarere ka Gatsibo Gasana Richard (uwa kabiri uhereye iburyo) bashimye igikorwa cy'indashyikirwa cyakozwe n'abanya-Kiziguro

Mukamisha Eugenie avuga ko ikibuga nk’igikorwa cy’indashyikirwa bakishimiye kandi biteguye kubungabunga igikorwa remezo bashyizeho amaboko. Akomeza avuga ko abana babo bajyaga bajya gukinira ku kibuga cya Gakenke mu murenge wa Kiramuruzi. Yagize ati “Twishimiye ikibuga twiyubakiye kandi kizatuma abana bacu bagorwaga no kujya gukinira i Kiramuruzi batongera gukora urwo rugendo. Icyo nakongeraho ni uko iki gikorwa k’ndashyikirwa cyacu tuzakibungabunga kuko cyaratuvunnye”.


Iki kibuga cy'umupira cyatashywe ku mugaragaro tariki 11/06/2019

Mahatane Ismael utuye mu kagari ka Rubona mu murenge wa Kiziguro avuga ko ikibuga cy’umupira biyujurije ari igikorwa k’indashyikirwa bishimiye kandi biteguye kugikoresha neza no kukibungabunga. Gapira Aloys na we utuye mu murenge wa Kiziguro avuga ko uko bise izina ikibuga biyubakiye, avuga ko bakwiye kwibohora ubukene.

Yagize ati: “Kwibohora ingoyi y’ibibazo by’ubukene. Baturage nimwishimire igikorwa mwakoze kandi mukubaka inzu yo ku kibuga. Nta hantu wabona ikibuga cyujuje ibisabwa kiyubakiwe n’abaturage, ndabasaba ko buri muntu yajya akorera siporo muri iki kibuga”. Twabibutsa ko iki kibuga giherereye mu kagari ka Rubona, Umurenge wa Kiziguro muri Gatsibo. Akarere ka Gatsibo kazwiho kugira abanyempano mu mikino itandukanye cyane cyane mu mupira w'amaguru aho muri Kiziguro bafite ikipe ikomeye y'abana bato.

Meya Gasana Richard yashimiye cyana abaturage ba Kiziguro ku bw'igikorwa cy'indashyikirwa bakoze






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Niyomugabo gilbert4 years ago
    Nibyiza kubaka igihungu cyacu





Inyarwanda BACKGROUND