RFL
Kigali

USA: Toronto Raptors yanditse amateka itwara igikombe cya mbere cya shampiyona ya NBA ihigitse Golden State Warriors

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:14/06/2019 9:59
0


Toronto Raptors yo muri Canada yatwaye shampiyona ya NBA nyuma yo guhigika Golden State Warriors ikayitsinda imikino 4 muri itandatu bakinnye kuko Golden State Warriors yatsinzemo ibiri gusa. Uyu mukino wabereye Oakland, California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku kibuga cya Oracle Arena.



Toronto Raptors imaze imyaka 24 ishinzwe yanditse amateka itwara igikombe cya mbere cya shampiyona ya NBA nyuma yo kwitwara neza mu mikino ya kamarampaka (Playoffs) kuko bakinnye imikino itandatu, itsindamo ine mu gihe Golden State Warriors yatsinzemo imikino ibiri gusa. Golden State Warriors isanzwe ifite ibi bikombe inshuro eshatu. Ni ubwa mbere ikipe yo muri Canada itwaye igikombe cya shampiyona ya NBA nyuma y'imyaka 73 iri rushanwa rimaze.


Toronto Raptors bishimira igikombe cya mbere batwaye muri shampiyona ya NBA 

Umukino Toronto Raptors yatwariyemo igikombe yatsinze Golden State warriors amanota 114-110  bituma yuzuza imikino ine muri itandatu bakinnye. Muri uyu mukino, agace ka mbere kabaye aka Toronto Raptors kuko yatsinze amanota 33-32. Agace ka kabiri nabwo Toronto yaje iri hejuru itsinda amanota 27-25.

Agace ka gatatu kabaye aka Golden State Warriors kuko batsinze amanota 31-26 mbere y’uko Toronto Raptors ibatsinda amanota 28-22. Iyi mikino yasize Kawhi Leonard wa Toronto Raptors abaye umukinnyi w’umwaka (MVP), igihembo yigeze gutwara mu 2014 ari muri San Antonio Spurs ubwo batsindaga Miami Heat.



Byari ibyishimo mu mihanda y'imijyi itandukanye muri Canada bishimira intsinzi y'ikipe yabo 

Golden State Warriors yakinaga idafite Kevin Durant wagize ikibazo ikibazo cy’imvune akaba yaranabazwe mu gihe muri uyu mukino Klay Thompson wa Golden State Warriors nawe yaje kugira ikibazo cy’imvune mu ivi akaba mu mukino bari mu gace ka gatatu.


Stephen Curry (inyuma) ashakira intsinzi Golden State Warriors 

Thompson wa Golden Dtate warriors yavunitse mu gace ka gatatu 

PHOTOS: DailyMailOnline



Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND