RFL
Kigali

Ole Gunnar Solskjaer yasinyishije umukinnyi we wa mbere, Menya abandi batoza bamubanjirije abo basinyishije bwa mbere

Yanditswe na: Editor
Taliki:13/06/2019 12:11
1


Ole Gunnar Solskjaer umutoza mukuru wa Manchester United yasinyishije Daniel James umukinnyi we wa mbere avuye muri Swansea aho yamuguze miliyoni 15 z’amayero. Menya abandi batoza bamubanjirije abo basinyishije.



Nyuma yaho igura n’igurishwa ritangiriye ku mugabanbe w’uburayi umutoza wa Manchester United yaguze umukinnyi we wa mbere. Muri iyi nkuru uraza kumenya abandi batoza bamubanjirije ari bo Jose Mourinho, Louse Van GAAL na David Moyes, abakinnyi baguze bwa mbere, aho bari bavuye ndetse n'ayo babatanzeho.

Jose Mourinho wasinyishije Eric Bally

Jose Mourinho yaguze Eric Bally mu mwaka wa 2016 amutanzeho asaga miliyoni 30 z’amayero akaba ari umukinnyi ukina yugarira aho yari avuye mu ikipe ya Villarreal nyuma yo kumaramo imyaka ibiri muri iyo kipe aho yabanje gukinira Espanyol.

Louis Van Gaal wasinyishije Ander Herrera

Mu mwaka wa 2014 Ander Herrera yaje muri Manchester United aguzwe n’umutoza Louis Van GAAL aho yamutanzeho asaga miliyoni 29 z’amayeyo umukinnyi ukina hagati waje i Manchester avuye muri Atletico Bilbao.

David Moyes wasinyishije Morouane Fellaini

David Moyes utazirwa akabyiniriro ka The Chosen One nyuma yo gusigirwa ikipe ya Manchester United na Sir Alex Ferguson mu mwaka wa 2013 umukinnyi we wa mbere yaguze ni umubirigi witwa Morouane Fellaini, aho yamutanzeho miliyoni 27.5 z’amayero umukinnyi ukina asatira aho yaje avuye mu ikipe ya Everton.

Ole Gunnar wasinyishije Daniel James

Ole Gunnar Solskjaer umutoza mukuru wa Manchester United yasinyishije Daniel James nyuma y'uko ubuyobozi bwa Manchester United bumusabye byibura kuba yasinyishije abakinnyi babiri mbere ya taliki ya 1 Nyakanga uyu mwaka kugira ngo babone uko bazitegura umwaka w’imikino utaha wa 2019/2020.

Paul Mugabe/ Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • BIZIMANA EMMANUEL4 years ago
    MANIYU NIKOMEREZAHO TUYIRINYUMA





Inyarwanda BACKGROUND