RFL
Kigali

Abakinnyi 24 ba Liverpool bahawe impano za iPhone X na Cover ya Zahabu ifite agaciro kangana na 3,500,000 Rwf

Yanditswe na: Editor
Taliki:13/06/2019 12:30
1


Amafaranga ntabwo ari ikibazo mu ikipe ya Liverpool dore ko umukinnyi wese wa Liverpool wari muri 24 yakoreshe muri Champions League yahawe impano ya iPhone X na Cover yayo Zahabu yanditseho izina rya buri mukinnyi ndetse na nomero yambara mu mugongo aho iyi Cover ifite agaciro ka miliyoni 3,500,000Rwf (3,500£).



Liverpool yatwaye igikombe cya UEFA Champions League cy'uyu mwaka aho yatsinze Tottenham ku mukino wa nyuma ibitego 2-0 mu mukino wabereye mu mujyi wa Madrid mu gihugu cya Esipanye akaba ari igikombe cya 6 iyi kipe itwaye.


Liverpool yabaye ikipe ya gatatu ifite ibi bikombe byinshi nyuma ya Real Madrid ifite 13 na AC Milan ifite 7 ndetse ikaba ariyo kipe mu gihugu cy’u Bwongereza ifite ibi bikombe byinshi aho ikubye kabiri iyikurikira ariyo Manchester United.


Uruganda rukora Telephone rwa Apple rugiye guha telephone 28 za iPhone X  ikipe ya Liverpool aho abakinnyi 24 bagomba kuzihabwa ndetse n’umutoza mukuru Jurgen Klopp ndetse n’abamwungirije.


Abahoze ari abakinnyi b'iyi kipe, Jamie Carragher ndetse na Steven Gerrard ni bo batumije izi telephone nyuma yuko iyi kipe igize umwaka mwiza w’imikino, abafana bahita bavuga ko bagiye kubagurira Cover zazo za Zahabu zanditseho amazina yabo na nomero bambara.


Iyo cover ishobora kuba izaba ihagaze hagati ya 2,300 by’amayero na 3,500 by’amayero nk'uko byatangajwe na Harvey Nicholas iduka riherereye i London rigurisha imyenda y’imideri itandukanye.

Paul Mugabe/ Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • BARAKA Innocent4 years ago
    Good





Inyarwanda BACKGROUND