RFL
Kigali

“Sinigeze ndemba, imbuga nkoranyambaga n’ibitangazamakuru nibyo byandembesheje…” P FLA yigaramye iby'uburwayi yavuzweho

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:13/06/2019 10:51
1


Mu minsi ishize hadutse amakuru yavugaga ko P Fla ari mu bitaro ndetse amerewe nabi kubera indwara y’umutima, iyi nkuru yaciye igikuba ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu bitangazamakuru binyuranye, icyakora uyu muraperi kuri ubu aranyomoza amakuru yamuvuzweho ko yari arembye bikomeye.



Aganira na Inyarwanda P Fla yanyomoje amakuru yamuvuzweho ko yaba yararembye akajyanwa no mu bitaro kubera umutima. P Fla yagize ati” Urumva nari ndi kumwe n'abasore b’inshuti zanjye ku wa Gatandatu tariki 8 Kamena 2019 mu rukerera rushyira ku Cyumweru tariki 9 Kamena 2019, icyo gihe nagize ikibazo (Crisis) biba ngombwa ko duhita tujya kwa muganga.”

Uyu muraperi atangaza ko ubwo bajyaga kwa muganga basanze ari ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso wari umuteje ikibazo bamushyiramo serumu ngo barebe aho bigana. Nyuma y’amasaha abiri gusa ngo yahise ataha kuko yari yamaze kongera kumera neza. Icyakora ngo ubwo yari kwa muganga umwe mu bo bajyanye yaje gufata agafoto ngo yereke abo bari kumwe uko ubuzima bw’uyu muraperi buhagaze.

P FLA

P Fla yatangaje ko iyi foto yafashwe nuwo bajyanye kwa muganga ashaka kwereka abo bari kumwe uko amerewe ariko ahamya ko nta masaha abiri yamaze mu bitaro

Iyi foto yafashwe ari kwa muganga bashaka kwereka abo bari kumwe ni yo yaciye igikuba ko uyu muraperi arembye amerewe nabi mu bitaro, ibintu we ahamya ko ari ingaruka z’umuvuduko w’imbuga nkoranyambaga abantu bakoresha nabi. Yagize ati “Abanyamakuru banditse inkuru bose nta n'umwe wangezeho ngo tuganire nta n'uwambajije, benshi bandikaga iyo nkuru ndi no mu rugo natashye ariko natunguwe no kubona ngo ndarembye kandi nibereye mu rugo meze neza.

P Fla yabwiye INYARWANDA ko abantu bakwiye kwitondera ibivugirwa ku mbuga nkoranyambaga bakabanza kugenzura ibivugirwaho cyane ko amakuru menshi ahatangirwa aba ari amakuru umuntu atahamya ko yizewe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • junior4 years ago
    uyu muhungu mbona byaba byiza ajyanywe iwawa ibiyobywbwenge bikamushiramo neza kuko kureka mugo akuguma kurumogi itabi abagore ninzoga ntacyo byamuhinduyeho pe





Inyarwanda BACKGROUND