RFL
Kigali

Hamenyekanye umubare w’amafaranga yahawe Sheebah Karungi kugira ngo yemere kuza gutaramira mu Rwanda muri Kigali Summer Festival

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:13/06/2019 10:01
2


Muri iki gihe cy’impeshyi ibitaramo bikomeye bikomeje kwitegurwa ku rwego rwo hejuru mu Rwanda, abategura ibitaramo nabo batangiye guteguza abakunzi ba muzika ibitaramo bazakora. Magingo aya kimwe mu byitezwe bikomeye ni Kigali Summer Festival izitabirwa n'abahanzi banyuranye barimo abo mu Rwanda n'abazaturuka hanze barimo na Sheebah Karungi.



Abateguye Kigali Summer Festival bamaze gutangaza ko iki gitaramo kizitabirwa n'abahanzi icumi bo mu Rwanda kimwe n'abandi banyuranye bazaba baturutse hanze y’u Rwanda. Muri aba bazaturuka hanze y’u Rwanda harimo Sheebah Karungi umugande wabaye icyamamare mu muziki wa Afurika y’Iburasirazuba.

Bad Rama

Ubwo Safi Eric (murumuna wa Bad Rama) yajyaga koherereza Sheebah amafaranga na cyane ko mukuru we yari ari kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, amakuru yizewe agera ku Inyarwanda ni uko aya ariyo yamwishyuye mu cyiciro cya mbere

Ubusanzwe umuhanzi ugiye kwitabira igitaramo nk’iki bakunze kudatangaza amafaranga yahawe ngo yitabire, gusa binyuze mu gushakisha amakuru umunyamakuru wa Inyarwanda yabonye amakuru avuga ko Sheebah yahawe amadorali ya Amerika ibihumbi bibiri na magana arindwi (2700$), aya akaba ariyo yahawe y'icyiciro cya mbere yiyongera ku yo azahabwa ageze i Kigali ndetse n'ibyo agomba gukorerwa birimo gucumbikirwa no gutegerwa n’ikipe ye nibindi binyuranye.

SheebahKigali Summer Fest igitaramo Sheebah azitabira i Kigali

Iki gitaramo Kigali Summer Fest byitezwe ko kizaba tariki 27 Nyakanga 2019, kigiye kujya kiba buri mwaka nk'uko abagiteguye babitangarije Inyarwanda.com. Byitezwe ko iki gitaramo kizajya kiba buri mwaka kikitabirwa n'abahanzi banyuranye biganjemo abakomeye mu Rwanda ndetse n’abandi baturutse ahandi hose ku Isi mu rwego rwo gushimisha abatuye mu mujyi wa Kigali.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Tenten 4 years ago
    Sheebah mu mutumira kenshi kand haraband bahanz bakomey mur muzik yo mur Uganda aho twovug nka Cindy sanyu,Vinka we are tired of sheebah karungi
  • Inikauda4 years ago
    Nones hari uwagushyizemo umugozi ngo uzajyemo if you tired of her will you better keep ur ass at ur hme and watch papa sava





Inyarwanda BACKGROUND