Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abahungu batarengeje imyaka 16 batangiye imikino y’akarere ka Gatanu batsinda Uganda amanota 96-36 mu mukino wa mbere muri iki cyiciro. Ishema Kevin w’u Rwanda yatsinzemo amanota 20.
Wari umukino
wa mbere ku makipe y’abahungu bari gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’ingimbi
kizabera muri Cape Verde mu gihe abakobwa bo bari mu mikino izatanga itike yo
kuza mu Rwanda gukina imikino Nyafurika y’abangavu.
Wari umukino
woroshye ku Rwanda kuko agace ka mbere karangiye u Rwanda rufite amanota 26-6
mbere yuko agace ka kabiri u Rwanda rwatsinze amanota 25-5. Amakipe yombi
yagiye kuruhuka u Rwanda ruri imbere cyane n’amanota 51 kuri 11 ya Uganda.
Ikipe y'igihugu y'u Rwanda yatsinze Uganda
Agace ka
gatatu, u Rwanda rwaje rukomeza umurongo wo gutsinda kuko basoje bafite amanota
28 kuri 12 ya Uganda mbere yuko agace ka nyuma bagatsindwa n’amanota 17-13.
Uganda ni
ikipe yazonzwe cyane no kuba mu kugarira badafite imbaraga cyane ku mipira yo
hejuru bitewe nuko abasore b’u Rwanda wabonaga ari barebare cyane kuruta aba
Uganda.
Abakinnyi b’u
Rwanda bagize uruhare mu gutsinda barimo; Kevin Ishimwe watsinze amanota 20,
Pacifique Mutabazi atsinda 19 mu gihe Romain Murenzi Kizito yatsinze amanota
15.
Umukino w'u Rwanda na Uganda wari woroheye abanyarwanda
Ku ruhande
rwa Uganda, Jonathan Kasilisimbi yatsinze amanota icumi (10), Joseph Lokol
Sagal atsinda amanota atandatu (6) anganya na Anguci Joseph Dralega nawe
watsinze amanota atandatu (6).
U Rwanda
ruzagaruka mu kibuga kuwa Gatandatu bakina na Uganda umukino wo kwishyura
bihite birangira kuko iri rushanwa ririmo amakipe abiri gusa.
TANGA IGITECYEREZO