RFL
Kigali

Basketball: Ingimbi z’u Rwanda zatangiye zitsinda Uganda ku kinyuranyo cy’amanota 60-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:12/06/2019 23:00
0


Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abahungu batarengeje imyaka 16 batangiye imikino y’akarere ka Gatanu batsinda Uganda amanota 96-36 mu mukino wa mbere muri iki cyiciro. Ishema Kevin w’u Rwanda yatsinzemo amanota 20.



Wari umukino wa mbere ku makipe y’abahungu bari gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’ingimbi kizabera muri Cape Verde mu gihe abakobwa bo bari mu mikino izatanga itike yo kuza mu Rwanda gukina imikino Nyafurika y’abangavu.

Wari umukino woroshye ku Rwanda kuko agace ka mbere karangiye u Rwanda rufite amanota 26-6 mbere yuko agace ka kabiri u Rwanda rwatsinze amanota 25-5. Amakipe yombi yagiye kuruhuka u Rwanda ruri imbere cyane n’amanota 51 kuri 11 ya Uganda.


Ikipe y'igihugu y'u Rwanda yatsinze Uganda 

Agace ka gatatu, u Rwanda rwaje rukomeza umurongo wo gutsinda kuko basoje bafite amanota 28 kuri 12 ya Uganda mbere yuko agace ka nyuma bagatsindwa n’amanota 17-13.

Uganda ni ikipe yazonzwe cyane no kuba mu kugarira badafite imbaraga cyane ku mipira yo hejuru bitewe nuko abasore b’u Rwanda wabonaga ari barebare cyane kuruta aba Uganda.

Abakinnyi b’u Rwanda bagize uruhare mu gutsinda barimo; Kevin Ishimwe watsinze amanota 20, Pacifique Mutabazi atsinda 19 mu gihe Romain Murenzi Kizito yatsinze amanota 15.


Umukino w'u Rwanda na Uganda wari woroheye abanyarwanda 

Ku ruhande rwa Uganda, Jonathan Kasilisimbi yatsinze amanota icumi (10), Joseph Lokol Sagal atsinda amanota atandatu (6) anganya na Anguci Joseph Dralega nawe watsinze amanota atandatu (6).

U Rwanda ruzagaruka mu kibuga kuwa Gatandatu bakina na Uganda umukino wo kwishyura bihite birangira kuko iri rushanwa ririmo amakipe abiri gusa.

  






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND