RFL
Kigali

Abahanzi batsindiye ibihembo muri SALAX Awards batangiye gukeka ko bambuwe, Twaganiriye n'abayiteguye-IKIGANIRO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:12/06/2019 17:35
0


Muri Werurwe 2019 nibwo igikorwa cyo guhemba abahanzi bitwaye neza mu myaka itatu yari imaze itaba cyabaye, abahanzi bahataniye ibihembo muri SALAX Awards icyakora ababyegukanye kugeza nubu ntibarahabwa amafaranga bari bemerewe. Ibi byatumye twegera ubuyobozi butegura SALAX Awards kugira ngo bagire icyo bavuga kuri iki kibazo.



Ahmed Pacifique umuyobozi wa AHUPA itegura SALAX Awards yabwiye Inyarwanda ko mu by’ukuri abizi ko amafaranga yatinze ariko nanone atangaza ko hari impamvu yabiteye kandi iyo mpamvu igiye gukemuka. Ahmed Pacifique yabwiye umunyamakuru ko icyamubayeho ari uko umuterankunga we yatinze kumuha amafaranga ariko yizeza abahanzi ko amafaranga agiye kuboneka ku buryo batakabaye bahangayika.

Uyu mugabo uri mu myiteguro yo gutegura SALAX mu gihe cy’imyaka itanu abaye atumvikanye na Ikirezi kuyongera yatangarije umunyamakuru ko amafaranga y’abahanzi batsinze muri SALAX Awards bazayabona bitarenze Kamena 2019. Usibye iki ariko kandi yasubije no kumpamvu yatumye bagabanya aya mafaranga cyane ko abahanzi bari bemerewe 1000 000frw bikarangira bemerewe 700 000frw. Aha ho uyu mugabo yatangarije Inyarwanda ko byatewe nuko bongereye ibyiciro ariko nanone ahamya ko ari ibintu baganiriyeho n’abahanzi mbere.

salax awards

Bruce Melody niwe watsindiye ibihembo byinshi muri SALAX Awards 

Ahmed Pacifique yabwiye umunyamakuru ko ubu imyiteguro yo gutegura SALAX Awards y’ubutaha yayitangiye nyamara kubwe asanga ari ibihembo byazatangwa mu mpeshyi ya 2020 cyane ko ari ashaka kwimura bikajya bitangwa mu mpeshyi bityo ibikurikiyeho bakaba bazabitanga umwaka utaha.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA AHMED PACIFIQUE UMUYOBOZIWA AHUPA ITEGURA SALAX AWARDS






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND