RFL
Kigali

Teen Challenge Rwanda ku bufatanye na Healing Worship Team bateguye igikorwa cy'ubukangurambaga mu kurwanya ibiyobyabwenge

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:12/06/2019 16:32
0


Umuryango Teen Challenge Rwanda uyoborwa n'umuvugabutumwa Rumenera Willy ku bufatanye na Healing Worship Team bateguye igikorwa cyo kurwanya ibiyobyabwenge. Iki gikorwa cyiswe 'Say No To Drugs' kizaba tariki 18/08/2019 kuri Bethesda Holy Church ku Gisozi.



Rumenera Willy umuyobozi wa Teen Challenge Rwanda yabwiye InyaRwanda.com ko bateguye iki gikorwa mu rwego rwo kurwanya ibiyobyabwenge. Yavuze ko batumiye Healing Worship Team mu guhuza imbaraga kugira ngo bakore ubukangurambaga mu kurwanya ibiyobyabwenge. Yagize ati “Gukorana na Healing ni uguhuza imbaraga kugira ngo dukore ubukangurambaga kuri iki kibazo gihangayikishije imiryango ku isi.”


Healing Worship Team iri mu matsinda akunzwe cyane mu Rwanda

Abajijwe na Inyarwanda niba koko umuntu wakoresheje ibiyobyabwenge ashobora kubireka burundu, yavuze ko hari benshi cyane babiretse burundu. Yagize ati “Hari inkuru y’ibinyoma yamamaye ko utabivamo, dufite ababivuyemo kuva mu 2013.” Nubwo akora ivugabutumwa ryo kurwanya ibiyobyabwenge, Rumenera Willy yadutangarije ko we atigeze abikoreshaho, ati "Ntabyo nakoresheje". Kugeza ubu Teen Challenge Rwanda bamaze kuvuga henshi ubutumwa bwo kwigisha abantu ububi bw’ibiyobyabwenge. Bakoze ivugabutumwa nk’iri hirya no hino mu Rwanda ndetse bavuga ko banabashije kubwiriza mu magereza atandukanye.



Rumenera Willy mu ivugabutumwa ryo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko

Ibi Rumenera Willy yabyiyemeje nyuma yo gusanga ibyaha byinshi bifitanye isano n’ibiyobyabwenge atangira ubwo kubirwanya. Kuri ubu rero Teen Challenge Rwanda bari gutegura igikorwa cy’ubukangurambaga mu kurwanya ibiyobyabwenge, akaba ari igikorwa kizabera kuri Bethesda Holy church tariki 18/08/2019 aho bazaba bari kumwe na Healing Worship Team. Kibonke Muhoza umutoza wa Healing Worship Team yabwiye Inyarwanda ko bazifatanya na Teen Challenge Rwanda muri iri vugabutumwa ryo kurwanya ibiyobyabwenge.

Teen Challenge mu ivugabutumwa ryo kurwanya ibiyobyabwenge

Igikorwa cyateguwe na Teen Challenge na Healing Worship Team






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND