Lamunu Shillah Aber umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’abakobwa ba Uganda batarengeje imyaka 16 bari mu mikino y’akarere ka Gatanu mu Rwanda, nyuma yo kwinjiza amanota 19 ubwo batsindaga Tanzania amanota 58-39, yavuze ko gutsinda ari yo ntego bagendana.
Ku mugoroba
w’uyu wa Kabiri tariki 11 Kamena 2019, ikipe ya Uganda yatsinze Tanzania
amanota 58-39 mu mukino w’umunsi wa kabiri w’irushanwa mu cyiciro cy’abakobwa batarengeje imyaka 16
bari gushaka itike y’imikino Nyafurika y’ibihugu izabera mu Rwanda kuva tariki
26 Nyakanga kugeza kuwa 4 Kanama 2019 muri Kigali Arena i Remera.
Uganda bishimira intsinzi y'umunsi
Uganda
yatsinze Tanzania mu gihe Tanzania yari yatangiye irushanwa itsinda u Rwanda
amanota 74-63. Lamunu Shillah Aber
yabwiye abanyamakuru ko kuba Tanzania yaratsinze u Rwanda bitavuga ko yari
kubatsinda nka Uganda kuko ngo muri gahunda yabo ibyo gutsindwa batajya babiha
umwanya wo kubitekerezaho mbere.
“Umukino
wari ukomeye ariko twe gahunda yacu yari ugutsinda uko byagenda kose kuko
abanyagihugu badutumye intsinzi. Mu guhagararira igihugu nta gahunda yo
gutsindwa iba igomba kuzamo”. Lamunu
Shillah Aber Lamunu yatsinze amanota 19 atsinda Tanzania
Yakomeje
agira ati“Kuza mu irushanwa nk’undi mugande wese uba watumwe gutsinda byakwanga
bikanga witanze bishoboka. Uba waje kuri misiyo y’igikombe watumwe ku gikombe
ntabwo uba waraje kwinezeza”.
U Rwanda
ruracakirana na Uganda ku mugoroba w’uyu wa Gatatu tariki 12 Kamena 2019 mu
mukino w’umunsi wa gatatu w’irushanwa. Shillah Aber avuga ko bafite gahunda yo
gutisnda u Rwanda bakabona itike y’igikombe cya Afurika kandi ko batari
bworohere u Rwanda muri uyu mukino.
“Umukino
dufitanye n’u Rwanda urakomeye kuko bari mu rugo ariko natwe ntabwo turi buze
kubaha umwanya ngo batsinze kuko twatumwe igikombe, ntabwo turi bube nk’abana batazi
icyo bashaka”. Lamunu
Maria Najjuma (13) umwe mu bakinnyi bafite igihagararo kigaragara muri iri rushanwa
Catherine
Mollel wa Tanzania yatsinze amanota 12. Catherine yatsinze u Rwanda amanota 32
ku munsi wa mbere w’irushanwa ryatangiye kuri uyu wa Mbere tariki ya 10
kuzageza tariki 15 Kamena 2019 muri sitade nto ya Remera mu mujyi wa Kigali
Ajuma Regina
wa Uganda yagize urundi ruhare rukomeye muri uyu mukino kuko uretse kuba
yatsinze amanota 14 yanabujije amanota ya Tanzania kwinjira mu nkangara ya
Uganda kuko yabikoze inshuro 21 aza inyuma ya Najjuma Maria (Uganda) wabikoze
inshuro 24 akanatsinda amanota 12 mu mukino.
Nyuma yo
gutsinda uyu mukino, Uganda yahise igira amanota abiri, Tanzania igira atatu
kuko yatsinze u Rwanda amanota 74-63 naho u Rwanda rukaba rufite inota rimwe
rwakuye mu gutsindwa na Tanzania ku munsi wa mbere.
Ikipe y'igihugu ya Uganda irahabwa amahirwe ku gikombe
Kuri uyu wa
Gatatu tariki 12 Kamena 2019, imikino iraba ikinwa ku munsi wayo wa gatatu. U
Rwanda rurakina na Uganda mu bahungu saa kumi n’imwe (17h00’) mu gihe Uganda
ikina n’u Rwanda mu bahungu saa moya z’umugoroba (19h00’).
TANGA IGITECYEREZO