RFL
Kigali

Ababyinnyi b’itorero ry’igihugu Urukerereza bari mu byishimo nyuma y’inama bagiranye na Minisitiri Nyirasafari Esperance

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:12/06/2019 12:32
0


Mu minsi ishize twabagejejeho inkuru y’umwuka mubi wari mu itorero ry’igihugu Urukerereza, aho ababyinnyi b’iri torero bahamyaga ko bafite ibibazo byinshi bashakaga kwibwirira Minisitiri muri MINISPOC. Icyo gihe bandikiye uyu muyobozi bamusaba ko yabemerera bakaganira bakamugezaho ibibazo byabo, icyifuzo cyanamaze kwemerwa.



Nyuma y’igihe kinini bategereje iyi nama yaje kuba ku wa mbere tariki 10 Kamena 2019, inama yabereye mu cyumba cy’inama cya MINISPOC ihuza ababyinnyi b’itorero ry’igihugu Urukerereza bitabiriye iserukiramuco rya FESPACO ryabereye muri Burkina Fasso ndetse na Minisitiri w’Umuco na Siporo. Iyi nama ntawundi muntu wari wemerewe kuyitabira atari abatumiwe gusa, cyane ko uretse n’umuntu wo hanze n’umubyinnyi w’iri torero utaragiye muri FESPACO atari yemerewe kuyitabira.

Uku kudatumira undi uwo ariwe wese muri iyi nama byatumye no kumenya amakuru y’ibyabereyemo biba ingorabahizi, icyakora mu kiganiro Inyarwanda yagiranye na bamwe mu babyinnyi b’iri torero Urukerereza bahamirije umunyamakuru ko bishimiye bikomeye kuba bagiranye inama na Minisitiri ndetse banatangaza ko byinshi mu bibazo bari bafite byasubijwe.

Aba bahaye amakuru Inyarwanda baduhamirije ko mu by’ukuri ababyinnyi banyuzwe n’ibyavugiwe muri iyi nama. Aha badutangarije ko ubwo inama yatangiraga Minisitiri yagaye imyitwarire ababyinnyi bagaragaje muri FESPACO imeze nko kwigaragambya, nyuma yuko baganiriye bakabwira Minisitiri Nyirasafari Esperance ibibazo byabo ababyinnyi bishimiye ko uyu muyobozi yabyumvise.

Urukerereza

Ababyinnyi b'Itorero ry'Igihugu Urukerereza bishimiye ikiganiro bagiranye na Minisitiri Nyirasafari Esperance

Aha nkuko babitangaza ngo Minisitiri yemeranyije nabo ko amafaranga bahabwa iyo bari mu kazi ari make bityo hagiye kujyaho uburyo bwiza bwo kubafasha kujya bafatwa neza ndetse bakishyurwa agahimbazamusyi gafatika. Ntabwo yabemereye amadorali ijana cyangwa mirongo itanu ku munsi nkuko babyifuzaga ariko yabijeje ko hari impinduka zigiye kuba kandi abizeza ko zizashimisha ababyinnyi.

Iki n’ibindi bibazo ababyinnyi bo mu itorero ry’igihugu Urukerereza bari bafite byafatiwe imyanzuro yanyuze aba babyinnyi batashye bishimiye ikiganiro bagiranye na Minisitiri w’Umuco na Siporo. Usibye Minisitiri, muri iyi nama kandi hari harimo umunyamabanga uhoraho muri iyi Minisiteri, Ushinzwe umuco muri MINISPOC nabandi bayobozi banyuranye baganiriye naba babyinnyi kimwe nabatoza babo ku bibazo bari bamaze igihe bafite bifuzaga kubwira Minisitiri.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND