RFL
Kigali

Rihanna mu rugamba rw’abahamagarira Isi gutabara Sudan iri kuberamo ubwicanyi

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:12/06/2019 10:38
0


Hashize igihe muri Sudan havugwamo imyigaragambyo yaviriyemo uwahoze ari Perezida w’iki gihugu kwegura ku butegetsi bw’iki gihugu. Nyuma yuko bwegujwe hagiye leta y’inzibacyuho ariko nayo ntiyishimirwa nabigaragambya. Abigaragambya batangiye kwicwa mu buryo bukabije ariko muibanga, ibyatumye abarimo Rihanna bahamagarira Isi kubyitaho.



Hari amakuru anyuranye agaragaza ubwicanyi ndengakamere ava muri Sudan ariko bagahamya ko bigoye kubona amakuru y’ibibera muri iki gihugu kuko Internet yamaze gukupwa mu gihugu. Ibinyamakuru bikomeye ku Isi byagiye bishyira hanze amashusho agaragaza abanye Sudan bakorerwa ihohoterwa ndetse bamwe banicwa.

Ubu bwicanyi bivugwa ko buri gukorerwa muri Sudan bujyana n’ibindi byaha binyuranye birimo gufata ku ngufu, iyicarubozo n’ibindi byinshi. Aya mabi ari kubera mu gihugu cya Sudan aho Interne yavanyweho byatumye Isi ituza yigira nkaho ntakiri kuberayo. Icyakora Rihanna nabandi bantu banyuranye bahagurutse bakenyerera gusaba Isi kwita no kumenya ibiri kubera muri Sudan.

Rihanna

Ubutumwa bwa Rihanna

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram Rihanna yashyize hanze urutonde rw’amabi bivugwa ko ari kubera muri Sudan asaba abamukurikira nabo kubikwirakwiza kugira ngo Isi ibashe kumenya ukuri ku ibiri kubera muri iki gihugu. Si Rihanna gusa kuko nyuma ye nabandi bantu banyuranye barimo n’abazwi hano mu Rwanda batangiye gukwirakwiza ubutumwa buhamagararira Isi kudaterera agate mu ryinyo ku biri kubera muri Sudan. Aha urugero rwa Hafi ni Miss Shanel umuhanzikazi ukomeye wa hano mu Rwanda ariko ututye mu gihugu cy’Ubufaransa, kimwe nabandi benshi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND