Mu mpera z’umwaka ushize nibwo umuhanzi Sat B yatangaje ko ari gukorana indirimbo na Meddy, iki gihe yari yasanze Meddy mu gihugu cya Tanzania. Nyuma y’igihe iyi ndirimbo ivuzwe ariko ntihumvikane gahunda yo kuyishyira hanze byamaze kumenyekana ko yari yagwatiriwe, icyakora ubu amakuru meza ahari ni uko iyi ndirimbo yakomorewe.
Ibyo kugwatira iyi ndirimbo byatangiye kuvugwa mu minsi ishize ubwo Sat b yagiranaga ikibazo n’uwari wamufashije gukora iyi ndirimbo bari banamaze igihe bakorana, Wanda Boy umuyobozi w’inzu ifasha abahanzi yitwa Trust No Body Production, nyuma y’amakimbirane yaranze aba bagabo babiri uyu Wanda Boy yahisemo kugwatira indirimbo yari yafashije Sat B kuba yakorana na Meddy.
Icyakora nyuma y’ibiganiro byahuje impande zombie kuri ubu amakuru ahari mashya ni uko indirimbo yasubijwe Empre Avenue inzu ifasha abahanzi ya Sat B kuri ubu uyu musore akaba ariwe ufite indirimbo ye na Meddy nkuko yabitangaje mu itangazo yashyize hanze ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Kamena 2019.
Meddy na Sat B bahuriye muri Tanzania arinaho bakoreye iyi ndirimbo (Hagati yabo hari Dj Paulin umwe mu ba Djs bakomeye mu gihugu cy'Uburundi)
Iri tangazo rigenewe abakunzi ba muzika rikaba rigira riti “Empire
Avenue iramenyesha abantu bose bakunda umuziki w’Uburundi ko ntamakimbirane tugifitanye
n’inzu ifasha abahanzi Trust no body productioniyobowe na Wanda Boy. Twamaze kubona
igisubizo cy’ibibazo byari byavutse…” aha bakomeza bahamya ko indirimbo ya Sat
B na Meddy yasubijwe Avenue Empire iyobowe n’umuhanzi Sat B.icyakora nubwo yemeje ko indirimbo bayishyikiriye ntabwo yigeze avuga igihe yaba izasohokera.
TANGA IGITECYEREZO