Lamutu Shillah Aber umukinnyi w’ikipe ya Uganda y’abangavu batarengeje imyaka 16 bakina Basketball yafashije bagenzi be kuzamura amanota mu mukino batsinzemo Tanzania amanota 58-39 kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11 Kamena 2019.
Wari umukino
w’umunsi wa kabiri w’irushanwa mu
cyiciro cy’abakobwa batarengeje imyaka 16 bari gushaka itike y’imikino
Nyafurika y’ibihugu izabera mu Rwanda kuva tariki 26 Nyakanga kugeza kuwa 4
Kanama 2019 muri Kigali Arena i Remera.
Muri uyu
mukino, Lamutu Shillah Aber wa Uganda yatsinze amanota 19 anarusha abandi bakinnyi bose bari muri uyu mukino
gutsinda amanota menshi (Topscorer).
Ajuma Regina yatsinze amanota 14
Lamutu Shillah Aber wa Uganda yatsinze amanota 19 mu mukino
Catherine
Mollel wa Tanzania yatsinze amanota 12. Catherine yatsinze u Rwanda amanota 32
ku munsi wa mbere w’irushanwa ryatangiye kuri uyu wa Mbere tariki ya 10
kuzageza tariki 15 Kamena 2019 muri sitade nto ya Remera mu mujyi wa Kigali.
Uganda yahatanye cyane kurusha Tanzania
Ajuma Regina
wa Uganda yagize urundi ruhare rukomeye muri uyu mukino kuko uretse kuba
yatsinze amanota 14 yanabujije amanota ya Tanzania kwinjira mu nkangara ya
Uganda kuko yabikoze inshuro 21 aza inyuma ya Najjuma Maria (Uganda) wabikoze
inshuro 24 akanatsinda amanota 12 mu mukino.
Tanzania yatsinze u Rwanda ihita itsindwa na Uganda
Uganda
yatangiye agace ka mbere itsinda amanota 18-9 mu gihe agace ka kabiri karangiye
Tanzania igarutse neza itsinda amanota 15-11. Amakipe yombi yagiye kuruhuka
Uganda iri imbere n’amanota 39 mu gihe Tanzania yari ifite amanota 24.
Agace ka
gatatu karangiye Uganda ifite amanota 16 mu gihe Tanzania yari ifite amanota
abiri gusa (2) mbere yuko mu gace ka kane banganya amanota 13-13.
Nyuma yo
gutsinda uyu mukino, Uganda yahise igira amanota abiri, Tanzania igira atatu
kuko yatsinze u Rwanda amanota 74-63 naho u Rwanda rukaba rufite inota rimwe rwakuye mu gutsindwa na Tanzania ku munsi wa mbere.
Kuri uyu wa
Gatatu tariki 12 Kamena 2019, imikino iraba ikinwa ku munsi wayo wa gatatu. U
Rwanda rurakina na Uganda mu bahungu saa kumi n’imwe (17h00’) mu gihe Uganda
ikina n’u Rwanda mu bahungu saa moya z’umugoroba (19h00’).
Uganda bishimira gutangira neza mu mukino
Dore uko
gahunda iteye:
Kuwa Mbere
tariki ya 10 Kamena 2019
-Rwanda 63-74 Tanzania (Girls)
Kuwa Kabiri
tariki 11 Kamena
–
Tanzania 39-58Uganda (Girls)
Kuwa Gatatu
tariki 12 Kamena 2019
17.00 -
Uganda vs Rwanda (Girls)
Kuwa Gatandatu tariki 15 Kamena 2019
TANGA IGITECYEREZO