RFL
Kigali

Ku itariki nk’iyi muri 2008 ni bwo Inyarwanda.com yatangijwe: Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:11/06/2019 11:23
2


Uyu munsi ni kuwa 2 w’icyumweru cya 24 mu byumweru bigize umwaka tariki 11 Kamena, ukaba ari umunsi w’162 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 203 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

323 BC: Umwami Alexandre w’u Bugereki witwaga kandi Alexandre le Grand yaratanze, aho yaguye mu ngoro y’umwami Nebuchadnezzar II muri Babylon. Uyu mwami akaba afatwa nk’indwanyi ikomeye yabayeho mu mateka y’isi, akaba ari nawe wakomeje ubwami bw’ubugereki yagura imipaka. BC: Mbere y’ivuka rya Yezu.

1892: Inzu itunganya filime ya Limelight Department, ikaba imwe mu nzu zitunganya filime zabayeho bwa mbere mu mateka ya sinema yarafunguwe, I Melbourne muri Australia.

1935: Umuvumbuzi Edwin Armstrong yagaragaje bwa mbere mu ruhame imikorere y’umurongo wa radiyo wa FM muri Leta zunze ubumwe za Amerika, igikorwa cyabereye I Alpine ho muri Leta ya New Jersey.

1955: Impanuka ya mbere ikomeye yabayeho mu mateka y’amasiganwa y’imodoka kugeza n’uyu munsi, yahitanye abantu 83 abandi basaga 100 barakomereka ubwo imodoka 2 zagonganaga mu masiganwa yari yariswe 24 Hours of Le Mans yaberaga mu mujyi wa Le Mans mu Bufaransa.

1970: Nyuma yo kugirwa aba ofisiye mu gisirikare cya Amerika, abagore 2 Anna Mae Hays na Elizabeth P. Hoisington bambitswe amapeti ya Jenelari, baba abagore ba mbere mu mateka y’igisirikare cya Amerika bageze kuri uyu muhigo.

2002: Antonio Meucci yemewe n’inteko ya Leta zunze ubumwe za Amerika nk’umuvumbuzi wa telefoni.

2008: Tariki 11/06/2008 ni bwo urubuga Inyarwanda.com rwabayeho rutangijwe na Joseph Masengesho ari na we Muyobozi warwo Mukuru (CEO) mu gihe 'Managing Director' (MD) ari Baziyaka Emmanuel. Kugeza uyu munsi uru rubuga rumaze imyaka 11 rwamamaza umuziki nyarwanda.

2012: Imitingito 2 ikaze yibasiye amajyaruguru ya Afghanistan, yateye iriduka ry’umusozi wagwiriye umujyi wa Sayi Hazara, ukagwira abantu bagera kuri 71. Nyuma y’iminsi 4 hashakishwa imirambo y’amagwiriwe n’umusozi, abantu 5 nibo bonyine babonetse, igikorwa cyo gushakisha gihita gisubikwa.

Abantu bavutse uyu munsi:

1894: Kiichiro Toyoda, umushoramari w’umuyapani, akaba ariwe washinze uruganda rukora imodoka rwa Toyota nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1952.

1910: Jacques Cousteau, umushakashatsi mu by’ubuzima, umwanditsi w’ibitabo, akaba n’umuvumbuzi w’umufaransa, akaba ariwe wavumbuye igikoresho kifashishwa mu guhumeka mu mazi kizwi ku izina rya Aqua-lung nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1997.

1950: Bjarne Stroustrup, umuhanga mu bya mudasobwa w’umunya-Danemark, akaba ariwe wakoze porogaramu ya C++ nibwo yavutse.

1965: Manuel Uribe, umunyamegizike waciye agahigo ko kuba umuntu wa mbere munini ku isi, nibwo yavutse, aza kwitaba Imana mu 2014.

1982: Marco Arment, umushoramari w’umunyamerika akaba umwe mu bakoze urubuga rwa Tumblr nibwo yavutse.

1986: Shia LaBeouf, umukinnyi wa filime w’umunyamerika nibwo yavutse.

1988: Jesús Fernandez Collado, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya-Espagne nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1994: Abatutsi biciwe hirya no hino mu gihugu, mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yari ikomeje.

2001: Timothy McVeigh, umunyamerika wahamijwe ibyaha by’iterabwoba n’iterwa ry’ibisasu ryabereye muri Oklahoma yitabye Imana, ubwo hashyirwaga mu bikorwa igihano cye cyo kwicwa, ku myaka 33 y’amavuko.

2013: Evelyn Kozak, umunyamerikakazi, akaba umwe mu bantu babayeho igihe kirekire ku isi, akaba n’umuntu wa mbere wo mu bwoko bw’abayahudi wamaze igihe kirekire ku isi yitabye Imana, ku myaka 113 n’iminsi 301 y’amavuko.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Seth Niyigaba4 years ago
    Happy birthday to INYARWANDA.COM
  • Rigue4 years ago
    Yewe mwarakoze Cyane si miziki nyarwandA na makuru meza. Hbd





Inyarwanda BACKGROUND