RFL
Kigali

Seninga Innocent yasinyiye akazi ko gutoza Etincelles FC

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:10/06/2019 15:18
0


Seninga Innocent wari umaze iminsi atandukanye na Bugesera FC nk’umutoza mukuru, yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri Etincelles FC mu karere ka Rubavu agurwa miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda (3,000,000 FRW).



Seninga Innocent asubiye muri Etincelles FC nyuma yo kuba yarayibayemo mu mwaka w’imikino 2015-2016 akayifasha kutamanuka mu cyiciro cya kabiri icyo gihe ndetse bikaba ari kimwe mu bintu bituma abafana b’iyi kipe bakomeza kumukunda.

Seninga Innocent yasinye amasezerano y’imyaka ibiri ahabwa miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda (3,000,000 FRW) akazajya ahemba ibihumbi 800 by’amafaranga y’u Rwanda (800,000 FRW) buri kwezi nk’uko amakuru ava i Rubavu abivuga.


Seninga Innocent yasinyiye kuzatoza Etincelles FC kugeza muri 2021

Seninga Innocent agarutse muri Etincelles FC asimbura Nduhirabandi Abdoulkalim Coka uheruka guhagarikwa muri iyi kipe ashinjwa umusaruro mucye no kurema umwuka mubi mu ikipe.


 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND