RFL
Kigali

Basketball: Imikino y’akarere ka Gatanu iratangira u Rwanda rucakirana na Tanzania

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:10/06/2019 14:38
0


Ku mugoroba w’uyu wa Mbere tariki ya 10 Kamena 2019 guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00’), mu Rwanda haratangira imikino y’akarere ka Gatanu muri Basketball ku ngimbi n’abangavu batarengeje imyaka 16. Iyi mikino izasozwa tariki 15 Kamena 2019.



Ikipe y’u Rwanda y’abangavu itozwa na Mushumba Charles iracakirana na Tanzania saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00’). Kwinjira kuri iyi mikino yose bizaba ari ubuntu nk’uko amakuru atangwa n’ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) abivuga.


IKipe y'abakobwa b'u Rwanda (U16)

Mu cyiciro cy’ingimbi (U16) hitabiriye ibihugu bibiri (2) aribyo u Rwanda na Uganda mu gihe mu bakobwa harimo ibihugu bitatu aribyo Uganda, Rwanda na Tanzania.

Mu cyiciro cy’abahungu bari gushaka itike y’imikino Nyafurika y’ingimbi izabera muri Cap Verde umwaka utaha wa 2020 mu gihe abakobwa bari gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu kizabera mu Rwanda kuva tariki 26 Nyakanga kugeza kuwa 4 Kanama 2019 muri Kigali Arena i Remera.

Mu cyiciro cy’abakobwa, u Rwanda rufite itike kuko ari rwo ruzakira imikino ya nyuma Nyafurika. Mu gihe ikipe y’u Rwanda yasoza ku mwanya wa mbere byaba ngombwa ko ikipe izasoza ku mwanya wa kabiri ariyo bazajyana mu mikino Nyafurika izabera mu Rwanda. Mu cyiciro cy’abahungu harashakwa ikipe imwe izaba yasoje ku mwanya wa mbere.


Ingimbi z'u Rwanda ziteguye guhatana imbere y'abafana 

Bitewe nuko amakipe y’abahungu ari macye (2), imikino yabo izatangira kuwa Gatatu mu gihe abakobwa bagomba gutangira kuri uyu wa Mbere kuzageza kuwa Gatandatu tariki 15 Kamena 2019. MU byiciro byose amakipe azajya ahura hagati yayo (Round Robbin System) harebwe uko bakurikiranye.

Dore uko gahunda iteye:

 Kuwa Mbere tariki ya 10 Kamena 2019  

18.00 - Rwanda  vs Tanzania (Girls)

Kuwa Kabiri tariki 11 Kamena  

18.00 – Tanzania vs Uganda (Girls)

Kuwa Gatatu tariki 12 Kamena 2019

17.00 - Uganda vs Rwanda (Girls)

19.00 - Rwanda vs Uganda (Boys)

Kuwa Kane tariki 13 Kamena 2019

18.00 - Tanzania vs Rwanda (Girls)

 Kuwa Gatanu tariki 14 Kamena 2019

18.00 - Uganda vs Tanzania (Girls)

Kuwa Gatandatu tariki 15 Kamena 2019

17.00 – Rwanda vs Ugandda (Girls)

19.00 - Uganda vs Rwanda (Boys)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND