RFL
Kigali

GMBT 2019:REG BBC na The Hoops batwaye ibikombe, Micomyiza na Nijimbere bahiga abandi bakinnyi-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:9/06/2019 12:30
0


Ikipe ya REG BBC yatwaye igikombe cy’irushanwa ry’imikino yo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994. REG BBC yatwaye iki gikombe itsinze Patriots BBC amanota 74-71 ku mukino wa nyuma (Final).





Saidi Amis (14) umwe mu bakinnyi Patriots BBC yitabaje muri GMT 2019




REG BBC na Patriots BBC umukino wabo uba uteye amatsiko

Wari umukino wa nyuma (final) warimo imibare myinshi kuko ikipe ya REG BBC iheruka gutsinda Patriots BBC mu mukino wari wateguwe na MTN bityo ikipe ya Patriots BBC yasabwaga gutsinda kugira ngo batayitwara ibikombe bibiri bikurikirana mu gihe kitageze ku kwezi.



REG BBC bamanika igikombe cya GMT 2019

REG BBC yatwaye igikombe itsinze Patriots BBC 74-71 (15-25, 17-14, 22-15 na 20-17), umukino wasize REG BBC ihawe igikombe na sheki ya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1,000,000 FRW). Patriots BBC nayo yahawe igikombe gito na sheki y’ibihumbi 700 by’amafaranga y’u Rwanda (700,000FRW).


Patriots BBC yafashe umwanya wa kabiri


Nijimbere Guibert afata igihembo cya MVP

Muri uyu mukino, REG BBC yageze ku mukino wa nyuma itarakoresheje Shyaka Olivier ufite imvune mu ivi mu gihe Patriots BBC yakinnye iri rushanwa idafite Steve Hagumintwari wagize ikibazo cy’urutugu ubwo batsindwaga na REG BBC mu mukino wa MTN Yolo Hoops 2019.


Terreur BC (DR Congo) yatahanye umwanya wa gatatu

Kuba Patriots BBC yari ibizi ko itazaba ifite Hagumintwari Steve nk’umukinnyi ubafasha cyane mu bijyanye no kuzamura amanota mu mukino, byatumye banyarukira hanze y’u Rwanda bazana Buzangu Mike na Hamis Saidi banagera muri RP-IPRC Kigali BBC bafata Nijimbere Guibert wabaye umukinnyi w’irushanwa (MVP).

Wari umukino ikipe ya REG BBC yatangiye nabi kuko agace ka mbere yagatsinzwe amanota 25 mu gihe yari ifite amanota 15, ikinyuranyo cy’amanota icumi bagitangira agace ka kabiri kaje kurangira REG BBC ikuyemo amanota atatu yari mu kinyuranyo kuko batsinze amanota 17 mu gihe Patriots BBC yari ku manota 14.

Amakipe yombi yagiye kuruhuka Patriots BBC iri imbere n’amanota 39 mu gihe REG BBC yari ifite amanota 32. Amanota arindwi (7) ni yo yatandukanyaga amakipe yashakaga igikombe.

Mu gace ka gatatu, ikipe ya REG BBC yaje kungukira cyane ku gihano cyahawe Mike Buzangu (Patriots BBC) wujuje amakosa (5) akavanwa mu kibuga bityo abakinnyi ba REG BBC bagabanya igitutu bari batewe n’uyu mugabo w’umuhanga muri Basketball. Aka gace karangiye REG BBC itsinze amanota 22 naho Patriots BBC itsinda amanota 15.

Aha niho REG BBC yabonye ko bishoboka gutsinda umukino kuko bahise banganya amanota 54-54.



Sagamba Sedar wa Patriots BBC ahana ikosa 

Agace ka nyuma bakagiyemo bisa neza no gutangira umukino bundi bushya kuko byasabaga gusa kuba ikipe imwe yatsinda amanota arusha iyo ngenzi yayo yatsinze.

Muri aka gace ka nyuma, byabaye urugamba rukomeye muri sitade nto ya Remera kuko abatoza bombi bakoresheje amayeri ashoboka ariko nyine kuko ababurana ari babiri burya ngo umwe aba yigiza nkana, REG BBC yasaruyemo amanota 20 mu gihe Patriots BBC yatsinzemo amanota 17 bityo ikinyuranyo kiba amanota atatu (74-71).


Kaje Elie wa REG BBC yatsinze amanota 21 mu gihe Nijimbere Guibert wa Patriots BBC yatsinze amanota 20, Ndizeye Ndayisaba Dieudonne atsinda 12 mu gihe Ruzigande Ally nawe wa Patriots BBC asaruramo amanota icyenda (9).

Ku ruhande rwa REG BBC kandi, Beleck Bell yatsinze amanota 13 naho Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson atsinda amanota 11 mu mukino.

Kaje Elie kandi niwe warushije abandi gukiza inkangara (Rebounds) kuko yabikoze inshuro 12 mu gihe Mike Makiadi (Patriots BBC) yabikoze inshuro umunani (8).

Sagamba Sedar wa Patriots BBC yarushije abandi gutanga imipira ibyara amanota kuko yabikoze inshuro enye mu mukino mu gihe Nkurunziza Chris Walter wa REG BBC yabikoze inshuro eshatu (3).

REG BC yahise ihabwa igikombe na miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1,000,000 FRW). Ni igikombe batwaye bikurikiranya kuko n’icya 2018 nibo bagitwaye.

Nijimbere Guibert umukinnyi Patriots BBC yatiye muri RP-IPRC Kigali BBC, yatwaye igihembo cy’umukinnyi w’irushanwa (Most Valuable Player/MVP).

Terreur BC (DR Congo) yafashe umwanya wa gatatu itsinze APR BBC amanota 65-55 mu mukino wo guhatanira uyu mwanya. Terreur BC yahise ihabwa ibihumbi 400 by’amafaranga y’u Rwanda (400,000 FRW).

Mu cyiciro cy’abagore, ikipe ya The Hoops Rwanda yatwaye igikombe nyuma yo gutsinda imikino yose (4) bari bafite muri iri rushanwa bagahiga RP-IPRC Huye WBBC na APR WBBC.



The Hoops Rwanda yatwaye igikombe mu bagore

The Hoops Rwanda ya Moise Mutokambali yatsinze APR WBBC, RP-IPRC Huye WBBC, Scandinavia WBBC na PJB Goma bityo itwara igikombe n’amanota umunani (8 Pts).



The Hoops batwaye igikombe bahize APR BBC na RP-IPRC HUye

The Hoops Rwanda yatwaye igikombe cy’irushanwa ihabwa na miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1,000,000 FRW) mu gihe Micomyiza Rosine bita Cisse yabaye umukinnyi w’irushanwa muri rusange (MVP).


Micomyiza Rosine yabaye MVP

Muri iki cyiciro kandi, RP-IPRC Huye WBBC yasoje ku mwanya wa kabiri n’amanota arindwi (7) ihabwa ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda (500,000 FRW) mu gihe APR WBBC yahawe ibihumbi 400 by’amafaranga y’u Rwanda (400,000 FRW).


Mugwaneza Charlotte yakira igihembo cya APR WBBC


RP-IPRC Huye WBBC yatahanye umwanya wa kabiri

Muri iri rushanwa kandi habamo icyiciro cy’abakinnyi bigeze gukina Baskeball (Veterans Category) haba mu bagore n’abagabo.

Mu cyiciro cy’abagabo, igikombe cyatwawe na UGB ikurikirwa na Patriots VBBC. Cyusa Jean Luc wa UGB yabaye umukinnyi w’irushanwa (MVP).


UGB Veterans bamanika igikombe 


Cyusa Jean Luc yabaye MVP mu bakanyujijeho

Mu bagore bigeze gukina Basketball ku rwego rwiza, REG WVBBC yatwaye igikombe ihize Rwanda Women Basketball Club kuko yabaye iya kabiri.


REG Women Veterans bahabwa igikombe 

Kamana Aisha Kabange wa REG WVBBC yabaye umukinnyi w’irushanwa (Most Valuable Palyer/MVP). Kamana Aisha Kabange ni umufasha wa Kami Kabange Milambwe umukinnyi ukomeye wa REG Men Basketball Club yatwaye igikombe mu bagabo.


Abakinnyi REG BBC yakoresheje ku mukino wa nyuma


Intwaro za Patriots BBC ku mukino wa nyuma  

Dore uko ibihembo byatanzwe:

Amakipe y’ababigize umwuga:

Abagabo:

1.REG BBC: Igikombe + 1,000,000 FRW

2.Patriots BBC: Igikombe +700,000 FRW

3.Terreur BC(DR Congo): 400,000 FRW

4.MVP: Nijimbere GUibert (Patriots BBC)

Abagore:

1.The Hoops Rwa: Igikombe +1,000,000 FRW

2.RP-IPRC Huye WBBC: Igikombe +500,000 FRW

3.APR WBBC: 400,000 FRW

4.MVP: Micomyiza Rosine Cisse (The Hoops)

Abakanyujijeho mu bihe bishize:

Abagabo:

1.UGB VBBC: Igikombe

2.Patriots VBBC

3.MVP: Cyusa Jean Luc (UGB)

Abagore:

1.REG WVBBC: Igikombe

2.Rwanda WVBBC

3.MVP: Kamana Aisha Kabange (REG WVBBC)



Ibyishimo bya REG BBC nyuma yo gutsinda umucyeba bamaranye imyaka itatu bahigana ubutwari

PHOTOS: Ramos






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND