RFL
Kigali

Korari Injili Bora yateguye igitaramo gikomeye yise 'Nzakambakamba Live Concert'

Yanditswe na: Editor
Taliki:7/06/2019 22:32
0


Korari Injili Bora yamenyekanye cyane mu ndirimbo zitandukanye zirimo iyitwa Harimo yee, Shimwa, Ndabihamya n’izindi nyinshi igiye gukora igitaramo gikomeye izafatiramo n’amashusho y’indirimbo nshya zayo.



Korari Injili Bora ni mwe mu makorari akomeye mu gihugu cy’u Rwanda kubera imiririmbire itangaje kandi yihariye yayo. Ni korari kandi ibarizwa mu itorero Presibiteriyeni mu Rwanda Paruwasi ya Gikondo. Kuri ubu iyi korari igeze kure imyiteguro y’igitaramo mbaturamugabo iri gutegura kinitezweho kuzafatirwamo amashusho y’indirimbo zayo ziri kuri album ya gatatu iyi korari iri gutegura.

Ni igitaramo cyiswe NZAKAMBAKAMBA LIVE CONCERT kizaba tariki ya 25 Kanama 2019 kikazabera kuri Bethesda Holy Church rumwe mu nsengero zisa neza cyane mu mujyi wa Kigali rukaba ruherereye mu Gakinjiro ka Gisozi. Ni igitaramo iyi korari yatumiyemo andi matsinda atandukanye y’abaririmbyi arimo Gisubizo Ministries,True Promises Ministries, Healing worship Team ndetse na Pastor Christophe wa Carval Temple.


Injiri Bora bagiye gukora igitaramo gikomeye

Mu kiganiro na MURAMA Fabrice umwe mu bayobozi korari Injili Bora, yavuze ko iki gitaramo bagiteguye bagamije kuvuga ubutumwa bwiza ndetse bakanaboneraho gufata amashusho y’indirimbo zabo ziri kuri album ya 4 nshya bari gutegura. Yakomeje kandi avuga ko bifuza kuzabona abantu bose berekeza kuri Bethesda Holy Church mu gitaramo cyabo na cyane ko bateguye neza cyane bityo uzaza wese akazataha akozweho ku mutima.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND