RFL
Kigali

Nyanza: MTN yafashije abafite ubumuga mu kigo cya HVP Gatagara inemerera igishoro abanyeshuri 4 mu gikorwa cyo gufasha yise ‘’21 Days of Y’ello Care’’-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Editor
Taliki:8/06/2019 8:44
0


MTN Rwanda iri ku isonga mu Rwanda mu gutanga serivise itanga zitumanaho, muri uku kwezi kwa Gatandatu yatangije igikorwa cyo gufasha yise '21 Days of Y’ello Care kizamara igihe kingana n'iminsi 21. Igikorwa cyayo cya mbere yagikoreye i Nyanza mu ishuri n'ibitaro (HVP Gatagara) bifasha abafite ubumuga.



Kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Kamena 2019, MTN Rwanda yatangiriye i Nyanza urugendo rw'iminsi 21 yise ‘’21 Days of Y'ello Care’’ akaba ari gahunda yitabiriwe n'abakomeye barimo Mayor w'Akarere ka Nyanza ndetse n'Umuyobozi Mukuru wa MTN mu Rwanda Bart Hofker.

Ni gahunda ifite intego yo guhindura ubuzima bw’urubyiruko hakorwa ibikorwa by'urukundo biri mu byiciro 3 ari byo ikoranabuhanga, kwereka urubyiruko ko rushoboye (Youth Empowerment) no kurwanya ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge akaba ari ibikorwa bizabera i Nyanza, Huye, Rwamagana ndetse no mu kigo ngororamuco cya Iwawa.

Iki gikorwa cyatangijwe n'ibikorwa byakorewe muri HVP Gatagara ya Nyanza aho MTN Rwanda yatanze amahugurwa mu gihe kingana n'icyumweru kuri bano banyeshuri barimo abafite ubumuga ndetse n'abatabufite babakangurira ndetse banabigisha uburyo baca ingoyi y'ubwigunge bakumva ko bashoboye bagakora bakibeshaho. 

Mu gikorwa cy'uyu wa Gatanu tariki 7/6/2019 MTN Rwanda yatanze impano z'ibikoresho birimo intebe 15 (Wheelchairs) na mashine 5 ku banyeshuri biga gusudira ndetse n'abiga kudoda n'ibindi byinshi.


Zimwe mu mpano zashyikirijwe iki kigo

Intebe 15, mashine 5 z'abiga gusudira ndetse n'ubudozi


Abanyeshuri bo mu ishami ry'ubudozi



Bamwe mu bana bitabiriye aya mahugurwa batangarije Inyarwanda.com ko bashimira byimazeyo MTN yabatekereje ndetse ikanabaganiriza bimwe mu bintu byabafasha ejo hazaza. Emmanuel wiga mu wa 3 mu ishami ry'ubudozi yagize ati ‘’ Ndashima cyane MTN yampaye icyizere yuko nashobora gukora nkiteza imbere ntasabirije kuko abantu bamenyereye ko abafite ubumuga badakora ahubwo bagasabiriza jye mfite umushinga yuko mu myaka 5 iri imbere nzaba nariyubakiye inzu y'ubudozi yanjye’’ 

Undi twaganiriye nawe yagize ati ‘’ MTN ni abantu beza pe batwigishije uburyo bworoshye umuntu yaba umu agent agakora akibeshaho ubu njye inzozi zanjye mfite nindangiza amashuri ni uko nindamuka mbuze akazi nzahita nitabaza MTN nkaba umu agent wabo nanjye nkajya ncuruza’’


Abana bitabiriye amahugurwa y'icyumweru yatanzwe na MTN


Mayor w'akarere ka Nyanza, Erasme  Ntazinda yageneye ubutumwa bugufi bano banyeshuri aho yabibukije ko nubwo bafite ubumuga ariko bashoboye nk'abandi bose anababwira ko kandi icya mbere ari ukudacika intege kuko icyo umuntu yifuje akagiharanira byanze bikunze akigeraho.


Mayor w'Aarere ka Nyanza; Erasme Ntazinda ni we wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa

Mu gusoza iki gikorwa? Bart Hofker Umuyobozi Mukuru MTN Rwanda wari witabiriye iki gikorwa yageneye ubutumwa abanyeshuri ba Gatagara aho yagize ati: "Nkurikije n'ubuhamya bw'abanyeshuri bitabiriye aya mahugurwa y'icyumweru numvise bahuriye ku ntego imwe ari yo yo kwigira icyo nababwira nuko kugira ngo umuntu yigire ari uko agomba kugira inzozi, akaziharanira ari byo bimugeza ku ntumbero ye. MTN ntiyabasha kubakemurira ibibazo byose mufite ubu ariko hari icyo yakora, twemereye inkuga y'igishoro ku banyeshuri 4 bazarangiza amasomo yabo tukabafasha kuba aba agent ba MTN murakoze’’


Bart Hofker Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda yemereye inkunga y'igishoro ku banyeshuri 4 bazarangiza amasomo yabo

MTN yifatanyije n'urubyiruko kubyina

Uwari uhagarariye umuyobozi w'ikigo cya HVP Gatagara


MTN yahawe ishimwe riturutse mu kigo cya HVP Gatagara


Mu gusoza iki gikorwa hafashwe ifoto y'urwibutso

REBA HANO MU MASHUSHO UKO BYARI BIMEZE MURI IKI GIKORWA CY'URUKUNDO CYAKOZWE NA MTN 


UMWANDITSI: Joselyne Kabageni (InyaRwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND