RFL
Kigali

Mukura Victory Sport yatandukanye na Iragire Saidi ushakwa muri Rayon Sports

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:6/06/2019 13:19
0


Iragire Saidi wari myugariro w’inyuma muri Mukura Victory Sport, yamaze gutandukana n’iyi kipe nyuma yo kurangiza amasezerano y’imyaka ibiri yari afitanye nayo.



Amakuru azindukiye mu Karere ka Huye avuga ko uyu musore wari umaze imyaka ibiri muri Mukura Victory Sport (2017-2019) yamaze kubona urwandiko rumuvana muri iyi kipe ifite igikombe cy’Amahoro 2018 yatwaye itsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma.

Nyuma yo kubona uru rwandiko (Release Letter), Iragire Saidi yahise afata urugendo rumukura mu karere ka Huye agana mu mujyi wa Kigali ago bivugwa ko aje muri gahunda yo gusinyira Rayon Sports gusa ngo mu gihe hazamo amananiza yahita agana muri Police FC.


Iragire Saidi yatandukanye na Mukura Victory Sport

Rayon Sports muri uyu mwaka w’imikino yakoresheje cyane abugarira bakorera mu mutima w’ubwugarizi batatu (Back Three) bityo ugasanga abakina uyu mwanya bose bari mu kibuga nta mukinnyi bafite wabafasha kuruhuka cyangwa ngo abe yajyamo mu gihe umwe yaba yagize ikibazo runaka.

Ikipe ya Rayon Sports kandi ifite amahirwe yo gusinyisha Iragire Saidi kuko bivugwa hagati ya Manzi Thierry na Mutsinzi Ange Jimmy umwe ashobora gusohoka muri iyi kipe bityo Iragire akaba umwe mu basimbura beza bizewe.

Ku rundi ruhande, ikipe ya Police FC nayo iri hafi kuko mu gihe Iragire Saidi atahuza na Rayon Sports bahita bamufata akaza kubakinira mu mutima w’ubwugarizi kuko amakuru y’igura n’igurisha avuga ko Nsabimana Aimable ashobora gusubira muri APR FC, ikipe ifite ikibazo mu mutima w’ubwugarizi kuko kuri ubu ifite abakinnyi babiri gusa bafatika aribo; Rugwiro Herve na Buregeya Prince Caldo.


Iragire Saidi umwe mu bakinnyi bafashije Mukura VS

Mukura Victory Sport kuri ubu nta mukinnyi wo mu mutima w’ubwugarizi isigaranye mu babanzaga mu kibuga bakina uyu mwanya kuko Nshimirimana David yagiye muri Buidcon FC. Gusa kuri ubu hasigayeyo Nkomezi Alex nawe ufite uburambe hagati mu kibuga ariko akaba atanga umusanzu mu mutima w’ubwugarizi.


Iragire Saidi (Ibumoso) na Hakizimana Kevin (25) wahoze muri MVS akaba ari muri Police FC  





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND