RFL
Kigali

MU MAFOTO: Minisitiri Nyirasafari Espérence yatangije ku mugaragaro irushanwa ryo kwibuka muri Basketball

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:5/06/2019 22:11
0


Mu gihe amashyirahamwe y’imikino itandukanye mu Rwanda ahugiye muri gahunda yo gutegura imikino yo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994, ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) nabo batangije iyi mikino ku mugaragaro.



 Ni gahunda ya 2019 FERWABA batangije ku mugaragaro ku mugoroba w’uyu wa Gatatu tariki ya 5 Kamena 2019 muri sitade nto ya Remera aho ibihugu byose byiyeretse abafana bari muri iyi sitade.


U Rwanda nirwo rwateguye runamira imikino nk'uko bisanzewe

U Rwanda rwakiriye ibihugu bibiri (2) aribyo Kenya na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DR Congo) yaba abahungu n’abakobwa bazahatana muri iri rushanwa rimaze imyaka 23 kuva mu 1996.

Mu muhango wo gufungura GMT 2019 muri FERWABA, Nyirasafari Esperence Minisitiri w’umuco na Siporo mu Rwanda yari umushyitsi mukuru ari kumwe na Mugwiza Desire uyobora FERWABA, Amb.Munyabagisha Valens uyobora komite Olempike y'u Rwanda n’abandi banyacyubahiro batandukanye.


Min.Nyirasafari Esperence asuhuza Patriots BBC na APR BBC 


Mugwiza Desire asuhuza APR BBC na Pateriots BBC

Umukino ufungura iri rushanwa wahuje APR BBC na Patriots BBC wakurikiranwe na Ange Kagame umukobwa wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.


Ange Kagame yarebye umukino ufungura GMT 2019 

Muri rusange amakipe yose yaba ayavuye hanze n’ayo mu Rwanda yashyizwe mu matsinda abiri mu cyiciro cy’amakipe y’abagabo asanzwe mu marushanwa ategurwa n’amshyirahamwe y’imikino babarizwamo.

Itsinda rya mbere mu bagabo ririmo; Embarkasi Pride, BC Terreur , Espoir BBC  na REG BBC. Itsinda rya kabiri (B) ririmo; APR BBC ,Patriots BBC na PJB Goma.

Amakipe y’abagore nayo asanzwe ahatana mu marushanwa azakina hagati yayo uko ari atanu (5) bityo hakazarebwa ikipe ya mbere. Ayo makipe ni; APR W BBC, The Hoops, PJB Goma, RP-IPRC Huye na Scandinavia WBBC.


Patriots BBC imwe mu makipe aba ahabwa amahirwe ku gikombe

Mu makipe y’abagabo bakanyujijeho (Men Veterans) harimo amakipe umunani (8) agizwe na UGB (Rwanda), Oxygen (Rwanda), Bakolo (DR Congo), CSK (Rwanda), Espoir BBC (Rwanda), Patriots BBC (Rwanda), VCGB (DR Congo) na APR (Rwanda) mu gihe mu bagore bafite amakipe atatu (3); RSSB (Rwanda), REG (Rwanda) na Rwanda Women Basketball (Rwanda).


APR Men Baskeball Club     




Patriots BBC (Ibumoso) na Espoir BBC (Iburyo)



Amakipe avuye DR Congo


Mu myanya y'icyubahiro



Imikino yatangijwe mu 1996 ikitwa Memorial Gisembe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND