RFL
Kigali

Imvura idasanzwe mu gihugu cya Uganda yahitanye abantu batandatu abandi baburirwa irengero

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:5/06/2019 18:17
0


Inkangu zikomeye zarituye imisozi ya Butebulo na Bunamwamba mu gace ka Buwali ku mugoroba wo kuri uyu wa babiri. Abantu batandatu bahise bahasiga ubuzima abandi icumi barakomereka nyuma y’imvura nyinshi yagwaga mw'ijoro ry'ejo ku wa kabiri rishyira ku wa gatatu.



Iyi mibare ishobora kwiyongera kuko abantu bakomeje gushakisha ababo baburiwe irengero. Umunyamakuru wa BBC ukorera muri icyo gihugu, Dear Jeanne, avuga ko iyo nkangu yabereye mu misozi ya Butebulo na Bunamwamba mu gace ka Buwali hafi saa moya z'ijoro, nyuma y'imvura yari imaze iminsi itatu igwa.

Abayobozi bo muri ako karere bavuga ko abantu babarirwa mu magana bataye ingo zabo bahungira mu nsengero no mu misigiti, abandi bakaba bacumbikiwe n’abaturanyi. Ingaruka zitewe ni iyo mvura birakomeza kwiyongera kuko izo nkangu zasatuye imisozi ku burebure bwa kirometero. Kugeza ubu ubutabazi bwo gushakisha ababuriwe irengero burakomeje ari nako hakibarurwa ibyangijwe mu iyo sanganya.

Umukuru w'akarere ka Bududa, Wilson Watila, avuga ko ubutaka bushobora gukomeza gusaduka kugeza mu misozi ya Elgon mu gihe imvura yakomeza kugwa gutya, bushobora gukomeza gushyira mu kaga ubuzima bw’abatari bake no kwangirika k’umutungo utagira uko ungana.; yakomeje yemeza ko  abantu barenga ibihumbi ijana baba muri ako karere bakeneye kwimurirwa ahandi vuba.

Hari haciye imyaka icyenda Bududa itewe n'inkangu zikomeye zahitanye abantu barenga 300, ndetse  mu mwaka ushize, indi nkangu yahitanye abantu 40, nyamara mu kwezi gushize kwa gatanu nibwo leta ya Uganda yatangiye kwimura abarokotse muri iyo nkangu yabaye umwaka ushize kuko ivugako ifite ikibazo cy’amikoro yo kwimura abo bantu ku ngurane kandi n’abaturage ntubashaka kuvirira gakondo barazwe na basekuru.

Src:bbc.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND