RFL
Kigali

Mukura Victory Sport mu makipe afite abakinnyi benshi bakomeye basoje amasezerano

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:3/06/2019 13:37
0


Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda (Azam Rwanda Premier League) 2018-2019 yashyizweho akadomo Kuwa 1 Kamena 2019 ubwo Rayon Sports yahabwaga igikombe cya shampiyona.



Nibyo koko abakinnyi barahatanye amakipe agenda abona umusaruro yakoreye ariko uko shampiyona yagendaga yicuma ni nako amasezerano y’abakinnyi n’abatoza yagendaga havaho umwe kugeza ubu aho bari mu mezi n’iminsi ya nyuma ahanini amakipe akitwaza ko igikombe cy’Amahoro kitararangira.

Iyo urebye neza mu bakinnyi bakomeye bari mu minsi yabo ya nyuma mu makipe bakozemo akazi muri shampiyona irangiye, usanga ikipe ya Mukura Victory Sport ariyo kipe umuntu yavuga ko ariyo ifite abakinnyi benshi bari gusoza amasezerano mu gihe igikombe cy’Amahoro 2019 nacyo kigiye gutangira.

Mukura Victory Sport ifite; Rwabugiri Omar Ndayisenga (GK), Rugiyabo Hassan, Iragire Said, Nkomezi Alex, Ciza Husein, Twizerimana Onesme na Biramahire Abeddy.


Cyiza Hussein umwe mu bakinnyi basoje amasezerano banashakwa n'amakipe y'i Kigali 

Aba ni abakinnyi basoje amasezerano muri Mukura Victory Sport ariko bashobora no kujya mu yandi makipe bakagira icyo bayamarira kuko ari abakinnyi fatizo muri Mukura VS iheruka mu mikino ya Total CAF Confederation Cup.


Nkomezi Alex undi mukinnyi wagaragaje urwego rwiza muri shampiyona 2018-2019

Muri Kiyovu Sport nabo bafite amwe mu mazina akomeye ari gusoza amasezerano arimo; Ndoli Jean Claude (GK), Habamahoro Vincent na Kalisa Rashid  nk’abakinnyi bashobora kuba babona andi masezerano bagakomeza kugira icyo bafasha Abayovu kimwe nuko ahandi bajya batanga umusanzu ukomeye. Abandi ni Karera Hassan na Rwabuhihi Uwineza Aimée Placide ba myugariro bakiri bato banacyeneye umwanya uhagije wo kwigaragaza.


Rachid Kalisa (8) umukinnyi bigoye ko yaguma muri SC Kiyovu bitewe namakipe amushaka ku giciro kiri hejuru

AS Kigali ni indi kipe nayo ifite abakinnyi bakomeye basoje amasezerano ku buryo mu gihe yatandukana nabo bajya ahandi bakabona amasezerano. Muri abo harimo; Ngando Omary, Nsabimana Eric Zidane, Ngama Emmanuel na Ishimwe Kevin.


Nsabimana Eric Zidane nawe n'umukinnyi usoje amasezerano muri AS Kigali

Ikipe ya Rayon Sports ifite igikombe cya shampiyona 2018-2019 nayo ntabwo iri inyuma muri iyi gahunda yo kuba yakongera amasezerano y’abakinyi bayasoje kuko nk’ubu ifite; Niyonzima Olivier Sefu, Mutsinzi Ange Jimmy, Ndayisenga Kassim (GK), Bikorimana Gerard (GK), Mugisha Gilbert, Nyandwi Saddam, Eric Rutanga, Manzi Thierry.

Police FC ifite Mushimiyimana Mohammed, Muvandimwe Jean Marie Vianney, Ishimwe Issa Zappy, Bwanakweli Emmanuel, Songa Isaie na Nsabimana Aimable.

Bugesera FC ni indi kipe nayo ifite abakinnyi bakomeye baru gusoza amasezerano ndetse bamwe muri bo bivugwa ko bamaze gusinya imbanziriza masezerano mu yandi makipe.

Abakinnyi ba Bugesera FC basoje amasezerano barimo; Nimubona Emery Kadogo, Nzigamasabo Steve, Samson Ikechukwu.  


Nzigamasabo Steve umukinnyi wo hagati muri FC Bugesera FC


Nimubona Emery ukina inyuma ahagana ibyro muri FC Bugesera


Nimubona Emery (Ibumsoo) na Nzigamasabo Steve (Iburyo) abakinnyi bigoye ko Bugesera FC yazabagumana 

Samson Babuwa wo muri Sunrise FC ubushize yashatse kujya muri Musanze Fc agifite umwaka umwe w’amasezerano ariko kuri ubu akaba nawe yarasoje.

Mutabazi Isaie, Muhoza Tresor bo muri Kirehe FC umwaka ushize bongereye amasezerano y’umwaka umwe ukaba warangiranye n’iyi shampiyona ibitswe na Rayon Sports.

Kyambade Fred na John Semazi bo muri Espoir FC nabo ni abakinnyi beza baranze shampiyona 2018-2019 muri Espoir FC kuri ubu bakaba basoje amasezerano. Kyambade Fred yatsinze ibitego icumi (10)  cyo kimwe na Ssemazi John watsinze ibitego birindwi (7).

Mumbele Saiba Claude wo muri Etincelles nawe ari mu bakinnyi bataha izamu beta nubwo uyu mwaka atagize uruhare mu gutsinda ibitego byinshi. Amakuru ahari nuko ikipe ya Musanze FC yamaze kuvugana nawe akaba yayikinira mu mwaka w’imikino 2019-2020.


Mutabazi Isaie umukinnyi wasoje amasezerano muri Kirehe FC yamanutse

Ikipe ya APR FC kuri ubu iri mu rugendo rwo gushaka uko yatwara igikombe cy’Amahoro 2019 ngo izasohocyere u Rwanda muri Total CAF Confederation Cup, iri mu makipe adafite abakinnyi benshi basoje amasezerano kuko ubu ifite; Ombolenga Fitina na Sugira Ernest.

      






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND