RFL
Kigali

Nyuma y'imyaka 18 Apple.inc ikoresha iTunes, igiye kuyisimbuza MUSIC, TELEVISION na PODCASTS Applications

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:2/06/2019 0:20
0


Ikigo cya Apple nyuma yo kwijujutirwa gishinjwa kuba nyamwigendaho ikirego kigikomeje, magingo aya Apple irashaka kugarurirwa icyizere n'abakiriya bayo. Apple itangiriye mu guhindura Application yayo ya iTunes izasimbuza Applications 3.



Umuyobozi mukuru w'ikigo cya Apple.inc, Tim Cook yatangaje ko Apple igiye kumurika Applications zizasimbuzwa iTunes. Bizashyirwa ku mugaragaro mu nama ya Worldwide Developers Conference ihuza inzobere mu guhanga udushya ku si ya za porogaramu zikoresha mudasobwa igiye kubera i San Fracisco guhera kuri uyu wambere nk'uko tubikesha Bloomberg.com. Ntawashidikanya ko iki kigo gihora kitezweho byinshi ku isi y'ikoranabuhanga dore ko ubu kizanye applications 3 zisimbura iTunes.

Image result for killing itunes images

iTunes ni application yakozwe na Apple muri 2001. Yakoreshwaga mu kumva umuziki, kureba amashusho no kumva Radiyo. Magingo aya iTunes igiye gusimbuzwa application eshatu zizajya zikora zitandukanye. Apple.inc ni ikigo kigiye kwitabira iyi nama, aho umuyobozi w'iki kigo yatangaje ko mu nama nk'iyi ihuza inzobere mu kubaka programs zikoresha mudasobwa ko Apple nayo ifite icyo igiye guserukana imbere y'izi nzobere . Apple igikorwa gishyashya iserukanye uyu mwaka ni Appliactions eshatu zasimbujwe iTunes. Izi application zizajya zikoreshwa kuri apods, iphones na Macs

Image result for apple music selling images

Apple nk'ikigo cyimaze kuba ubukombe mu gucuruza umuziki cyatangaje ko izi applications zabo zigiye gufasha abakunzi b'umuziki mu kuwubona byoroshye kurusha uko bawubonaga. Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye n'umunyamakuru wa Bloomberg.com.

Apple music na Google music

Image result for apple music vs google music appleIyo abantu bishimye bumva muzika ndetse bababara nabwo bakawumva. Ntawashidikanya ko umuziki ari inkingi ya mwamba y'ubuzima bwa muntu. Ni nayo mpamvu ituma abawukora bakabigira umwuga bayoramo akayabo katagira ingano, binatuma ibigo bibafasha kuwugeza ku bawukunda bisugira bigasagamba mu butunzi. Apple na Google ni ibigo bihora bihatana umunsi ku wundi, no mu kugurisha umuziki binyuze muri Apple music na Google music naho ibi bigo rurageretse mu kugurisha umuziki kuri iyi si giusa ku ntonde zisohoka Apple music yubatse izina kurusha Google music. 

Umuziki wa Apple ugura 10$ ku kwezi, 15$ ku muryango kugeza ku bantu 6 ndetse na 5$ ku munyeshuri ndetse n'amezi atatu y'ubuntu ku muntu utangiye kuyikoresha bwa mbere. Naho Google music ugura 10$ ku muntu umwe na 15$ ku muryango wose ndetse n'iminsi 30 y'ubuntu. Apple music imaze igihe kinini kurusha google music.   






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND