RFL
Kigali

Amalon yunamiye Mowzey Radio avuga ko yamwigiyeho byinshi-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/06/2019 13:57
0


Umuhanzi Bizimana Amani wamenyekanye mu muziki nka Amalon yunamiye umuhanzi Mowzey Radio mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction yahuriyemo na Zahara wo muri Afurika y’Epfo ndetse na Nyashinski wo muri Kenya.



Amalon ni we muhanzi rukumbi w’umunyarwanda waririmbye mu gitaramo cyahuriranye no kwizihiza imyaka ine ishize ibitaramo bya Kigali Jazz Junction bitegurirwa ku butaka bw’u Rwanda cyabaye mu ijoro ry’uyu wa Gatanu tariki 31 Gicurasi 2019. Cyatangiye saa tatu n’iminota micye gisozwa saa sita n’iminota 10’. 

Amalon yageze ku rubyiniro saa tatu n'iminota 40'. Yari yambaye inkweto y'ibara ry'umweru, ipantalo y'ibara ry'umukara werurutse irimo imirongo y'umweru imanuka. Yari yambaye kandi ishati y'ibara ry'umukara irimo ibidomo by'ibara ry'umweru. Yarengeje sheneti y'ibara ry'umweru ifiteho umusaraba.  Yarengejeho impeta ku ntoki n'amataratara, umusatsi yakaraze.  

Ageze ku rubyiniro yakiriwe n’akaruru k’ibyishimo ka benshi batamuherukaga. Yahereye ku ndirimbo 'Derilla' yakoranye na Ally Soudy. Ayisoje yagize ati "Nishimiye kuba ari njye muhanzi w'umunyarwanda watumiwe muri Kigali Jazz Junction yizihiza imyaka ine imaze ibera mu Rwanda."

Yongeyeho ko yishimira uko yakiriwe mu rugendo rwe rw'umuziki kandi ko akataje. Yinikije ku ndirimbo yise "Yambi" yanyujijemo ubuzima bw’umuntu uva mu cyaro akajya gushakira ubuzima i Kigali. Mbere y'uko ayiririmba yabanje gusaba abitabiriye iki gitaramo baturutse mu Ntara baje gushaka ubuzima i Kigali gushyira amaboko mu kirere bagafatanya nawe kuririmba iyi ndirimbo yatumye atangira guhangwa amaso na benshi.

Yakurikijeho indirimbo y’itsinda Goolyfe ryahozemo Radio witabye Imana. Yavuze ko ariwe muhanzi w'icyitegererezo kuri we ndetse akora umuziki azirikana ibigwi n'ubuhanga bw'uyu muhanzi w'umunya-Uganda witabye Imana umwaka ushize.  Yagize ati "Mumfashe twibuke Radio. Ni we muhanzi mfatiraho urugero kugeza n’uyu munsi. Nkunda ibihangano bye."

Yasoreje ku ndirimbo yise 'Byakubaho' iharawe muri iki gihe. Yayiririmbye afashwa byihariye n'abitabiriye igitaramo. Abasohokanye n'abakunzi babo bayiririmba banifata amashusho agaragaza umunezero basangiye mu ijoro rya Kigali Jazz Junction.  Yavuye ku rubyiniro akomerwa amashyi n'abanyuzwe n'impano ye abandi bavuza akaruru k'ibyishimo. Yamaze iminota 21' ku rubyiniro ashingura ikirenge yakirwa n’umunya-Kenya Nyashinski.
KANDA HANO UREBE UKO IGITARAMO CYAGENZE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND