RFL
Kigali

Riderman yongeye kwereka Bruce Melody ko hagati yabo harimo itandukaniro imbere y’abafana-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:1/06/2019 7:40
3


Akenshi usanga abakurikira umuziki Nyarwanda bakunze kujya impaka ku bijyanye n’injyana yaba ikunzwe na benshi mu Rwanda. Bamwe bavuga Hip Hop abandi bakavuga R&B bityo rukabura gica.



Urugero ruto rwerekana ko injyana ya Hip Hop mu Rwanda ishobora kuba ikunzwe imbere y’izindi njyana ni uko umuhanzi umaze imyaka irenga 12 muri uru ruganda rwa muzika buri gihe uko agenze imbere y’abafana badahwema kumwereka ko ari we mwami w’injyana ya Hip Hop mu Rwanda kandi nawe mu ndirimbo ze akaba akunze kubikomozaho mu buryo buteruye ahubwo bw’inshobera mahanga nk’umuhanzi.


Bruce Melodie ni we wabanje kuririmba 

Kuri uyu mugoroba wa Gatanu tariki 31 Gicurasi 2019, Riderman na Bruce Melody bari kuri gahunda yo kuririmbira abantu bose bari bwitabire umukino w’intoki wa Basketball wari guhuza REG BBC na Patriots BBC , amakipe ahora ahanganiye ubutwari mu Rwanda.



Riderman ni we waje nyuma muri gahunda yo kuririmba

Mbere yuko umukino utangira, habanje Bruce Melody yiyereka abafana bari buzuye basendereye sitade nto ya Remera. Gusa icyatangaje abakurikirana umuziki nk’umwuga bibajije impamvu abafana batishimiye uyu musore kuko atigeze abashyushya ku buryo bamwereka ko bamwakiriye bamukunze.


Riderman vs Bruce Melodie babanje kuririmbana gato

Nyuma gato abashyushya rugamba (MCs) barimo Mc Buryohe na Mc Bryan baje kubona ko ibirori bishobora kubiha bahita bahamagara Riderman aza mu kibuga asangamo Bruce Melody.


Riderman yahamagawe nk'umutabazi ngo abafana bishime

Mc Buryohe yahise yishima abonye ko ibirori yari ayoboye bibonye umutabazi 

Riderman akihagera abafana bahise bamwakirana amashyi n’impundu bamwereka ko bari bamukumbuye ndetse bamwemerana n’umuziki we.

Mu myambarire ya Riderman wabonaga yahuje neza n’abakunzi b’umukino wa Basketball kuko mu myambaro ye hari harimo n’umwenda wa LeBron James uriho nimero 23, igihangange muri Basketball gikina muri Los Angeles Lakers muri shampiyona ya NBA muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA).


Riderman ubwo yari agarutse ku nshuro ya kabiri

Ku rundi ruhande, Bruce Melody yari yambaye imyenda isanzwe ubona ko atisanishije n’abakunzi ba siporo muri rusange ku buryo byari kumufasha kwiyegereza abafana.

Riderman yafatanyije na Bruce Melody baririmba zimwe mu ndirimbo bagiye bahuriramo nka “Wancitse Vuba” n’izindi ariko abafana bagafana cyane Riderman mu gihe aririmbye.

Umukino ubwo wari usojwe igice cyawo cya mbere ni bwo MC Bryan na MC Buryohe bahamagaye Riderman noneho aza wenyine ku rubyiniro ni ko kwakirwa mu buryo bwiza kuko ibyishimo by’abafana byasakaye muri sitade nto ya Remera ku mugaragaro.

Riderman yatangiye aririmba zimwe mu ndirimbo ze yakoze mu myaka yo ha mbere agitangira umuziki, arakomeza agera ku ndirimbo yise “Umwana w’umuhanda” arinda agera kuri “Mambata” abafana bamwisabiye ku giti cyabo bityo arayiririmba n’ubwo itari kuri gahunda yari ifitwe na DJ Bissosso.



REG BBC (umutuku) yatsinze Patriots BBC amanota 70-53 inatwara igikombe 

Nyuma y’aha ni bwo abari muri sitade nto ya Remera bahise bemeranya ko hagati ya Riderman na Bruce Melody harimo itandukaniro mu gukundwa n’abafana.


Ikipe y'igihugu y'abatarengeje imyaka 16 batsinze APE Rugunga amanota 76-75 mu mukino wa gicuti 

Sano Dick umunyarwanda ukorera imyitozo i Dakar muri Senegal nawe yahamagawe mu ikipe y'igihugu y'abato (U16)   

PHOTOS: Saddam MIHIGO (InyaRwanda.com)





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • hatangimana hassan4 years ago
    Rideman araretse naho bruce aracyaru nwana bamutanze muri game to igisumizi kirarenze kweri big up inyarwanda .COm
  • Munex fabson4 years ago
    ahaaa ni danger ese bruce melody yaririmbye izihe ndirimbo zituma atabona abafana.
  • Alias4 years ago
    Njye nibaza ukuntu umuntu w'ujya imbere y'abandi abyibuha kuriya ntagire icyo abikoraho. wapi kabisa. ntakambare amakariso ngo ajye hanze ni umwana koko.





Inyarwanda BACKGROUND