RFL
Kigali

Amateka ya Shiloh choir igiye kumurika album ya mbere mu gitaramo yatumiyemo Patient Bizimana na Rehoboth Ministries

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:29/05/2019 18:05
0


Shiloh choir ikorera umurimo w'Imana mu itorero Shiloh Prayer Mountain church riyoborwa na Bishop Olive Murekatete Esther, igiye kumurika album yayo ya mbere mu gitaramo gikomeye yatumiyemo abahanzi n'abaririmbyi batandukanye barimo Rehoboth Ministries na Patient Bizimana.



Jean Paul Bigwira umunyamabanga wa Shiloh choir akaba n'umwe mu bayitangije, yabwiye Inyarwanda.com ko tariki 30/06/2019 ari bwo Shiloh choir bazamurika album yabo ya mbere bise 'Isaha y'Imana' aho bazaba bari kumwe na Patient Bizimana uri mu bahanzi bakomeye mu muziki wa Gospel mu Rwanda, Rehoboth Ministries yubatse amateka akomeye mu muziki wa Gospel mu Rwanda no mu karere, Yves Rwagasore uri mu banyempano bahagurukanye imbaraga nyinshi, Peace Voice choir, Shiloh worship team na Moriah choir. Iki gitaramo kizabera ku Gitega mu mujyi wa Kigali aho itorero Shiloh Prayer Mountain church rikorera.


Bamwe mu baririmbyi ba Shiloh choir

Shiloh choir ibarizwa mu itorero 'Shiloh Prayer Mountain Church' riyoborwa na Bishop Olive Murekatete Esther akaba ari nawe wahawe izina ryayo mu iyerekwa na bugingo n'ubu ikaba ariko icyitwa. Korali Shiloh yashinzwe muri 2010 ni ukuvuga ko imaze imyaka umunani irenga. Shiloh choir yatangiranye abaririmbi 5, igenda ikura, igera ku baririmbyi 18. Yashinzwe n’umushumba w’itorero Shiloh Prayer Mountain church ari we Bishop Olive Murekatete Esther anaba umwe mu bari bayigize mu itangira ryayo, nyuma aza kuyirekera abandi, we akomeza inshingano z’ubushumba kuko atari kubibangikanya uko ari bibiri.


Bishop Olive Murekatete ni we watangije Shiloh choir

Jean Paul Bigwira umunyamabanga wa Shiloh choir yavuze uko iyi korali yasenyutse n'uko yaje kongera kubaho. Aganira na Inyarwanda.com yagize ati: "Muri 2014 korali yaje gusenyuka imara hafi ukwezi n’igice itariho, icyo twita 'Umuyaga mu mvugo ya Gichristo". Nyuma yongeye gutangira itangijwe nanjye Jean Paul Bigwira nk'umwe mu bari bayirimo batanyuzwe n'isenyuka ryayo hamwe n'abandi batatu ni ukuvuga ko twari bane gusa turongera turisuganya mu mbaraga nke urumva ko twari na bake."

Yakomeje agira ati: "Mbese ntabwo byari byoroshye ariko Imana yarahabaye ihagararana natwe ku bw'inyungu z'umurimo wayo none ubu Shiloh choir irahari. Muri make ni amateka maremare. Ubwo simvuze uburyo yongeye ikagira abaririmbyi benshi bagera kuri 22 ivuye kuri bane nyuma bakongera bakagenda bavamo ikongera ikagera kuri ba 5, none ubu turi 14. Ikindi navuga cyagize uruhare mu gutakaza abaririmbyi ni ukwimuka kw’itorero kenshi rimwe na rimwe ugasanga bamwe bibabereye kure kugera aho dusengera, ariko turi kugenda twakira abandi mbese Imana iri kugenda itwagura."

Shiloh choir igiye gukora igitaramo gikomeye yatumiyemo Patient Bizimana

Inyarwanda.com yabajije Jean Paul Bigwira intego y'iyi korali mu ivugabutumwa ikora, adusubiza agira ati "Intego yacu ni iyo kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Kristo ku isi yose tumenyekanisha ingoma ya Kristo tuvuga ko ari Umwami n'Umucunguzi wacu. Kandi duharanira ubumwe n’amahoro, dukangurira abatarakira Kristo kumwakira bakareka ibyaha n'ingeso mbi bakihana bagakizwa, kandi babeho mu munezero wa Kristo. Ibyo tukabikora mu buryo bwo kuririmba kuko ari wo muhamagaro wacu."

Ku bijyanye n'ibyo bishimira bamaze kugeraho mu myaka isaga 8 bamaze mu ivugabutumwa, uyu muyobozi muri iyi korali twaganiriwe na we yagize ati "Mu myaka tumaze icyo twishimira ni uko Imana yabanye natwe mu bihe bigoye twagiye tunyuramo none tukaba tugeze ku rwego rwo gukora album yacu ya mbere twahaye izina ryitwa “ISAHA Y’IMANA” tuzamurika tariki 30/6/2019. Iyo album yacu igizwe n’indirimbo 8 zikozwe mu buryo bwa Audio (Amajwi)."


Rehoboth Ministries nayo izitabira igitaramo cya Shiloh choir

Zimwe mu ndirimbo ziri kuri iyi album ya mbere ya Shiloh choir, harimo: Isaha y’Imana ari nayo yitiriwe iyi album, Ndashaka Gutaha, Gukomera kw’Imana, Dore Ubutunzi, Umwami Ukomeye, Nzi Yuko Unkunda n'izindi. Shiloh choir yifuza ko mu minsi iri imbere izi ndirimbo zayo zazakorerwa amashusho (Video) zikajya zigaragara no kuri Televiziyo. Jean Paul Bigwira yunzemo ati " Ibyo twifuza kugeraho byo ni byinshi kuko urabyumva iyo umwana avutse akenera no gukomeza gukura kugera aho abaye mukuru nk'abandi."

Yasoje agira ati "Natwe rero nka Shiloh choir turifuza gukura kugera ku rugero rwiza rurenze aho tugeze ubu tukaba itsinda rishyitse kuko ubu turacyari bake mbese muri make nshatse kuvuga kwaguka tukaba nk'ijana (100) urugero tukanarengaho. Ikindi ni ukumenyekana ku rwego mpuzamahanga ariko mu buryo bwiza kuko hariho abamenyekana mu buryo bubi, tukajya dutumirwa ahantu hatandukanye mu kuvuga ubutumwa bwiza bwa Kristo." Twabibutsa ko igitaramo Shiloh choir izamurikiramo album yayo ya mbere kizaba tariki 30/06/2019.


Shiloh choir igiye kumurika album ya mbere yitwa 'Isaha y'Imana'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND