RFL
Kigali

Jean Luc Ishimwe mu ndirimbo ‘Sun shine’ yakinnye umunezero w’umusore n’umukobwa kugeza barushinze-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:29/05/2019 12:25
0


Umuhanzi Jean Luc Ishimwe yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo nshya yise ‘Sun shine’. Ni indirimbo yanyujijemo urukundo rw’urukundo rw’umusore n’umukobwa kugeza bambikanye impeta y’urudashira bagashyigikirwa n’inshuti ndetse n’imiryango.



Amashusho y’iyi ndirimbo ‘Sun shine’ ya Jean Luc yasohotse muri iki cyumweru. Igizwe n’iminota ine ndetse n’amasegonda 33’, yumvikana mu rurimi rw’icyongereza.

Jean Luc yifashishije umukobwa mu mashusho y’iyi ndirimbo bakina ubutumwa bw’urukundo kuva batangiye urugendo rwo gukundana kugeza igihe umusore ateye ivi undi akamwemerera kubana akaramata.  

Amashusho kandi agaragaza bombi bateye intambwe idasubira inyuma yo kurushinga nk’umugabo n’umugore. Nk’umusore amwereka ko ari ingabo ikingiye urugo n’ibindi byinshi agaragariza umukobwa ko azamwitaho mu rugo rwa babiri.

Jean Luc yabwiye INYARWANDA, ko akora amashusho y’iyi ndirimbo ‘Sun shine’ yitaye cyane ku gukina ubutumwa buyigize agaragara gacye aririmba.  

Ati “…Umwihariko amashusho afite n’uko ari nka ‘story telling’ cyangwa ‘movie scenes’ kuko ngaragaramo ndirimba gake gashoboka ahubwo nkagerageza kwerekana ubuzima bw'urukundo umusore n'umukobwa babanamo kugeza ba rushinze.”

Yavuze ko afite indi mishinga y’indirimbo igomba kujya hanze mu minsi iri imbere ndetse ko hari n’indirimbo yakoranye n’abandi bahanzi zigomba gusohoka mu bihe biri imbere.  

Iyi ndirimbo yanditswe na Jean Luc Ishimwe. Mu buryo bw’amajwi yakozwe na G-Flat. Ni mu gihe amashusho yayobowe akanatunganywa na Oskados Oscar.

Jean Luc Ishimwe yashyize ahagaragara amashusho y'indirimbo 'Sun shine'

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'SUN SHINE'  YA JEAN LUC ISHIMWE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND