RFL
Kigali

Ambasaderi Habineza Joe uherutse guhabwa inshingano zo kuyobora Radiant Yacu yatangiranye ibitari bimenyerewe mu bigo bikomeye mu Rwanda-IKIGANIRO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:29/05/2019 10:45
1


Mu minsi ishize Ambasaderi Habineza Joe yahawe inshingano nshya zo kuyobora ikigo cyitwa Radiant Yacu, ikigo cy’ubwishingizi bahamya ko ari ubwa buri munyarwanda. Nyuma y’igihe gito gusa ahawe inshingano, Amb Habineza ahise atangirana n’ibitari bimenyerewe aho yamaze gutangaza ko ikigo ayobora cyinjiye mu buryo bweruye mu bijyanye n’imyidag



Mu kiganiro n’abanyamakuru ubwo hatangizwaga ku mugaragaro iserukiramuco rya muzika rya “Iwacu Muzika Festival” umwe mu baterankunga bakuru yari Radiant Yacu iyoborwa na Ambasaderi Habineza Joe. Amb Habineza yatangaje ko we akigera muri iyi kompanyi kimwe mu byo yiyemeje ari ugutera imbaraga ababa mu gisata cy’imyidagaduro mu rwego gufasha abahanzi ariko nawe akamamaza ibikorwa bye kandi bikagera kure.

Ambasaderi Habineza yabwiye Inyarwanda ko yishimiye kuba yakorana n'abanyamuziki cyane ko ari imwe mu nzira nziza zo gusakaza ubutumwa ashaka gutanga bukagera kure kandi mu gihe gito cyane. Muri iki kiganiro n’abanyamakuru yabajije abanyamakuru ati” Hari indi kompanyi y’ubwishingizi mwigeze mubona muri ibi bintu?” Aha Joseph Habineza yasubizaga umunyamakuru wari umubajije niba atinjiye mu gutera inkunga umuziki nk’umwe mu bantu babaye hafi abahanzi igihe yari Minisitiri muri MINISPOC.

HABINEZA

Ambasaderi Habineza Joseph ubanza i buryo yari umwe mu bitabiriye iki kiganiro n'abanyamakuru

Amb.Habineza Joe yabwiye itangazamakuru ko ibibazo abahanzi bahura nabyo ubusanzwe bitareba inzego za leta nka MINISPOC ahubwo bireba abahanzi nyiri izina ndetse n’abaterankunga bumva agaciro k’abahanzi bityo MINISPOC ikaza ari iha umugisha imishinga bagiye guhuriramo.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA JOE HABINEZA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kba4 years ago
    Joe kabisa wowe uzahora Uri uwambere ukanikurikira. Batubwirire abo Bose bicara mubiro Gusa bibuke ko Entertainment ibakeneye kandi nabo bayikeneye ngo bamamaze ibikorwa byabo. Turakwemera sana.





Inyarwanda BACKGROUND