RFL
Kigali

CYCLING: Uwizeyimana Bonaventure ufite Tour du Cameroun 2018 ayoboye Team Rwanda izakina iya 2019

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:28/05/2019 15:44
0


Kuva tariki ya 1-9 Kamena 2019 hazaba hakinwa irushanwa ryo gusiganwa ku magare hazengurukwa bimwe mu bice bigize igihugu cya Cameroun (Tour du Cameroun) isiganwa rizaba riba ku nshuro ya 16 kuva ryaba bwa mbere mu 2003.



Tour du Cameroun 2019 izitabirwa n’ikipe y’u Rwanda irimo Uwizeyimana Bonaventure wayitwaye mu 2018 akaba ari nawe munyarwanda wabashije gutwara iri siganwa ryigeze gusubikwa muri 2013.


Uwizeyimana Bonaventure niwe watwaye Tour du Cameroun 2018

Mu ikipe y’u Rwanda izaba iri kumwe na Sempoma Felix nk’umuyobozi wa Siporo (Directeur Sportif) aho aba akora akazi ko gutoza nk’uko bigenda mu yindi mikino; irimo abakinnyi bakomeye barimo Byukusenge Patrick, Manizabayo Eric uheruka gutwara umudali muri Tour de Limpopo 2019.



Manizabayo Eric bita Karadio azakina Tour du Cameroun 2019

Muri aba bakinnyi kandi harimo; Nzafashwanayo Jean Claude , Ruberwa Jean Damascene na Mugisha Moise.


Nzafashwanayo Jean Claude umwe mu bakinnyi bagira imbaraga mu muhanda


Ruberwa Jean Damascene umukinnyi ukiri muto umaze gukina amwe mu marushanwa akomeye muri Afurika 

Abakinnyi batandatu (6) ba Team Rwanda bazakina Tour du Cameroun 2019 bagizwe na Manizabayo Eric, Uwizeyimana Bonaventure, Nzafashwanayo Jean Claude , Ruberwa Jean Damascene, Mugisha Moise, Byukusenge Patrick.


Uva ibumoso: Ruberwa JD,Nzafashwanayo JC, Byukusenge Patrick, Mugisha Moise, Uwizeyimana Bonaventure na Manizabayo Eric.

Karasira Theonetse niwe uzaba akora nk’umukanishi dore ko abifitemo uburambe mu gihe Obed Ruvogera ari umuganga w’ikipe.



Bykusenge Patrick umukinnyi urusha abandi ubunararibonye mu bazakina Tour du Cameroun ba Team Rwanda 

Dore uduce twa Tour du Cameroun 2019:

Stage 1: Tariki ya 1 Kamena 2019:  Akonolinga -Abong-Mbang ( 136 km)

 Stage 2: Tariki ya 2 Kamena 2019: Yaoundé-Nanga Eboko ( 164 km )

Stage 3: Tariki ya 3 Kamena 2019: Yaoundé - Ebolowa ( 158 km )

Stage 4: 4 Kamena 2019: Pouma-Kribi ( 157 km )

Stage 5: Tariki ya 6 Kamena 2019: Kribi-Douala ( 174 km )

Stage 6: Tariki ya 7 Kamena 2019: Douala-Douala ( 108 km )

Stage 7: Tariki ya 08 Kamena 2019: Loum- Dschang ( 112 km  

Stage 8:Tariki ya 09 Kamena 2019: Bafia-Yaoundé ( 121 km)


Mugisha Moise umukinnyi uba wizewe mu gukakamba imisozi  


Sempoma Felix niwe uzaba areba ibijyanye na tekinike 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND