RFL
Kigali

CYCLING: U Rwanda ruzakira imikino y’ingimbi n’abangavu bavuye mu bihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:28/05/2019 13:28
0


Kuri iki cyumweru tariki ya 2 Kamena 2019 hazabera isiganwa mpuzamahanga ry’umukino wo gusiganwa ku magare, imikino izahuza ingimbi n’abangavu bava mu bihugu bya Afurika bikoresha ururimi rw’Igifaransa.



Aya masiganwa yateguwe n’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa (Union Francophone de Cyclisme) ifatanyije na Comité National Olympique Et sportif du Rwanda (CNOSR).

Aya masiganwa yateguwe n’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa (Union Francophone de Cyclisme) iyoborwa na Bayingana Aimable usanzwe ari umuyobozi w’sihyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda (FERWACY).


Ingimbi za Team Rwanda ubwo zari mu mikino ya ANOCA Zone V 2019 i Huye

Aya masiganwa azitabirwa n’amakipe y’abahungu n’abakobwa aturutse mu bihugu bitandatu (6) byo muri Afurika aribyo Burkina Faso, Burundi, Cote d’Ivoire, Niger, DR Congo n’u Rwanda nk’igihugu kizakira imikino.

Team Burundi yitezwe i Kigali mu marushanwa mpuzamahanga 

Amasiganwa yombi azakinwa mu buryo bwo kuzenguruka (Circuit) i Kimihurura aho bazahagurukira bakanasoreza ku biro by’ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (Rwanda Revenue Authority) banyuze ahitwa mu Myembe – Ecole Internationale – Ogopogo – Sundowner – ku Kabindi–ikigo cy’igihugi gishinzwe indangamuntu (NIDA).

Abangavu ba Team Rwanda bamaze iminsi bitwara neza banitezwe kuri iki Cyumweru

Muri uru rugendo, abakobwa bazahaguruka saa mbiri za mu gitondo (08h00’) bazenguruke inshuro icumi ( 10) ku ntera y’ibirometero 55 (55 Km) naho abahugu bahaguruke saa yine (10h00’) bazenguruke inshuro 15 ku ntera y’ibirometero 80 (80 Km). Bivuze ko umuzenguruko umwe ku bahungu uzaba ungana na kilometero eshanu na metero 300 (5.3 Km) mu gihe abakobwa bizaba ari kilometero eshanu na metero 500 (5,5 Km).

Aya niyo masiganwa ya mbere mu mateka ateguwe na Union Francophone de Cyclisme ubu iyoborwa na Bayingana Aimable usanzwe uyobora FERWACY.


Ingimbi za Team Rwanda zirahabwa amahirwe yo kuziharira imidali muri iri rushanwa 

Aya marushanwa yatewe inkunga n’umuryango w’abayobozi  b’imijyi  (Mayors) yo mu bihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa binyuze muri Komite Olempike na Siporo y’u Rwanda (CNOSR).


Saa mbili z'igitondo nibwo irushanwa nyir'izina rizaba ritangiye 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND