RFL
Kigali

Comfort People Ministries; itsinda rishya mu muziki wa Gospel ryasohoye indirimbo ya mbere ryise 'Ni We Mutabazi'-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:27/05/2019 20:51
2


Comfort People Ministries ni itsinda rishya mu muziki wa Gospel rije ryiyongera ku matsinda akunzwe mu Rwanda arimo; Alarm Ministries, Healing Worship Team, Gisubizo Ministries, True Promises, Injili Bora n'ayandi. Kuri ubu rero Comfort People Ministries yamaze gushyira hanze indirimbo yayo ya mbere.



UMVA HANO INDIRIMBO 'NI WE MUTABAZI' YA COMFORT PEOPLE MINISTRIES

Comfort People Ministries igizwe n'abantu baturuka mu matorero ya Gikristo atandukanye ya hano mu Rwanda. Ni itsinda rimaze imyaka 3, gusa ni rishya mu muziki dore ko kuri ubu ari bwo bashyize hanze indirimbo yabo ya mbere bise 'Ni We Mutabazi'. Wumvise iyi ndirimbo yabo bise 'Ni We Mutabazi', usanga itsinda ryayikoze rifite imbere heza nirikomeza umuziki. Kuri ubu Comfort People Ministries igizwe n'abantu bagera kuri 40.

Ndayishimiye Jean Damascene umuyobozi wa Comfort People Ministries ufite imihangire n'imiririmbire mu nshingano ze, yabwiye Inyarwanda.com ko iri tsinda ryatangiye mu myaka 3 ishize, batangira ari abasomyi ba Bibiliya, bakajya banyuzamo bagahurira mu mahugurwa atandukanye. Muri uyu mwaka wa 2019 ni bwo batangiye gukora indirimbo, ubu bakaba bashyize hanze indirimbo yabo ya mbere. Umuvugizi wa Comfort People Ministries ni Pastor Munyaburanga Jean Damascene usanzwe ari n'umushumba mu itorero Inkuru-Nziza mu karere ka Kamonyi.

UMVA HANO INDIRIMBO 'NI WE MUTABAZI' YA COMFORT PEOPLE MINISTRIES







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Iradukunda Chriatophe4 years ago
    bafite indirimbo irimo ubutumwa bwiza nibakomereze aho turabashyigikiye kandi ndabona bakiri na batoya
  • Damas4 years ago
    May God bless comfort People ministries





Inyarwanda BACKGROUND