RFL
Kigali

Minisitiri Dr Sezibera yasabye abahanzi kwishyira hamwe, kutigwizaho inshingano no kubahiriza isaha y’ibitaramo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/05/2019 9:35
0


Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Richard Sezibera yagiriye inama abahanzi nyarwanda yo kwishyira hamwe kugira ngo ibyo bakora bibabyarire inyungu kurusha uko byaba imyidagaduro gusa idahanzwe ijisho mu kuzamura iterambere ry’umuhanzi nyarwanda.



Ibi Min.Sezibera abivuze mu gihe hari Ihuriro ry’Abahanzi Nyarwanda riyobowe n'umuhanzi Intore Tuyisenge. Ijwi rya bamwe mu bahanzi ryumvikanye kenshi rivuga ko iri huriro ridatanga umusaruro ryari ryitezweho ndetse ko abahanzi nyarwanda atari bose baribarizwamo.  

Mu kiganiro yagiranye na Radio Isango Star, Min.Sezibera, yatangaje ko n’ubwo asanzwe ari umukunzi w’indirimbo za ‘cyera’ ariko hari abahanzi nyarwanda yumvise bafite ibihangano bimwe na bimwe bifasha abantu kuruhuka. Yavuzemo umuhanzikazi Ingabire Knowless Butera [Knowless], Yvan Buravan [Buravan] ndetse na Muyombo Thomas waryubatse mu muziki nka Tom Close.

Yavuze ko adakurikirana cyane umuziki w’u Rwanda ariko ko icyo buri wese akora asabwa kugikora kinyamwuga agashyiramo ibitekerezo byubaka agakora ibikwiye kandi atekereza kurenza ibikorwa bye imbibi z’u Rwanda. Yagize ati “…Ibyo rero bisaba kwitegura neza no kubigira umwuga ntibibe gusa ibintu umuntu akora yihitira bikaba umwuga umutunze yashyizemo imbaraga ze zose n’ubwenge bwinshi,”

Kuba abahanzi nyarwanda batabasha kwigobotora ubukene abibona mu mboni yo kuba benshi babikora nk’imyidagaduro kurusha uko byaba ‘business’.  Yagaragaje ko abahanzi bo mu bindi bihugu bakora umuziki gusa ku ruhande bafite ikipe kinini ikurikirana ibikorwa byabo bibyara amafaranga atuma bakomeza kubaho neza.

Yavuze ko igihe kigeze kugira ngo umuhanzi w’umunyarwanda amenyekane nk’umunyamuziki gusa unafite ikipe ngari imufasha gutegura ibikorwa bye. Yagiriye inama abahanzi yo kwishyira hamwe bagakorana na Leta n’abandi kugira ngo babafashe gukora ibibabyarira inyungu.  

Yagize ati "…Akwiye kugira abandi bantu bamufasha ibyo rero ngira ngo ni ‘challenge’ abahanzi bafite…Ngira ngo bishyize hamwe bagakorana na Leta n’abandi icyo kibazo abantu bafatanya na bo kugikemura kugira ngo nawo ube umwuga wo kubateza imbere ubungukira unabatunze,

Yungamo ati " Ibyo rero kugira ngo ubigereho bigusaba kuba ufite abandi batari gusa wowe ntabwo uba ugomba gukora wenyine ngo ubishobore."  Ngo ni kenshi abona umuhanzi yarigwijeho inshingano akaba ari we ‘Manager’, ‘producer’ yewe ngo no mu bakinnyi b’umupira na bo usanga ari uko. Ati ‘"Ibyo ntabwo bikunda."

Minisitiri Dr Sezibera yasabye abahanzi nyarwanda kwishyira hamwe bagashyigikirwa/ifoto:KT

Yagaragaje ko kuba nta bashoramari benshi bari mu muziki w’u Rwanda ari uko abahanzi batabikora nk’umwuga ubabyarira inyungu. Ngo abashoramari bashyira imari mu kintu cyunguka kandi gifite injyana n’intego ihamye.  Ati "...Abashoramari bashora imari mu kintu cyunguka kandi gifite injyana gifite 'business plan'…Abahanzi na bo bakwiye kureba uburyo uyu mwuga wabo waba ‘business’ ihamye atari imyidagaduro gusa.’

Akomeza ati "Ntabwo ugenda ngo ubwire umushoramari uti mfite ndirimbo mpa amafaranga hari ukuntu bikorwa uko bikorwa rero ukeneye umuntu ubizi ubifitemo ubumenyi. Ngira ngo wenda iyo ni yo ntambwe abantu bakeneye gutera,"

Yasabye abahanzi nyarwanda, abategura ibitaramo, abajyanama n’abandi bafite aho bakuriye n’umuziki w’u Rwanda kugira umwuga ibyo bakora ntibabifate nk’imyidagaduro ahubwo bakabikora nk’umwuga wabatunga kandi bakamenya ko abanyarwanda ari bo bakiriya babo b’ibanze.  

Yasabye kandi abahanzi guhindura imyitwarire bakubahiriza gahunda y’ibitaramo. Yatanze urugero avuga ko ari kenshi yumva ibitaramo bitangira saa munani z’ijoro mu gihe isaha yari yatangajwe ari saa mbiri z’ijoro kandi ngo benshi mu bahanzi babikora bitwaje ko ari ‘abasitari’.

Ati "...Ibintu njya numva umuntu yashyizeho ‘concert’ yavuze ngo iratangira saa mbiri kubera ko ari umusitari akazi saa munani. Ntabwo ari byo!" Yagaragaje ko benshi mu banyarwanda biteje imbere ari uko bishyize hamwe bunganirwa na Leta. Yakanguriye abahanzi nyarwanda kwishyira hamwe kuko badakoreye hamwe iterambere ryabo rizagorana.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND