RFL
Kigali

APR FC 1-2 Espoir FC: Abafana ba APR FC bagaragarije ubuyobozi ko batagishaka Zlatko, biba ngombwa ko Col. Kabagambe abasaba gutuza-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:26/05/2019 10:46
3


Kuri uyu wa Gatandatu ubwo APR FC yatsindwaga na Espoir FC ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 29 wa shampiyona, abafana ba APR FC bashatse kwigaragambya muri sitade ya Kigali, bahabwa isomo ko atari ikinyabupfura gikwiye umufana nyawe wa APR FC.



Nyuma y’umukino, Col. Kabagambe ukuriye abafana ba APR FC bose aho bava bakagera, yamanutse mu kibuga cya sitade ya Kigali asanga abafana ba APR FC bari banze gusohoka muri sitade ngo yumve indirimbo bari kuririmba.

Abageze hafi yasanze baririmba ko batifuza umutoza mukuru Zlatko Krmpotic kuko ngo yabakoreye ibintu bitabahaye ibyishimo binyuze mu musaruro mubi iyi kipe yagize muri shampiyona 2018-2019 kugera aho itsinzwe imikino ibiri ikurikiranye. APR FC iheruka gutsindwa na AS Muhanga ibitego 2-1 i Muhanga yongeye gutsindwa na Espoir FC i Kigali.



Col.Kabagambe hagati mu bafana abaha inama zabafasha no mu buzima busanzwe

Nyuma yo kuganira na Col. Kabagambe, abafana banze gutaha bakomeza kuvuga akababaro bafite. Polisi y’igihugu ibonye ko bashobora kuba bafite indi gahunda itari nziza nibwo yabasohoye ku ngufu bakomeza kugenda bavuga agahinda bafite bityo bakomereza hanze y’imiryango ya sitade ya Kigali baganira mu matsinda ubona bafite umujinya n’agahinda ko gutsindwa na Espoir FC baranamaze kubura igikombe.




Umukino urangiye ni bwo Col.Kabagambe yasanze abafana ngo yumve ikibazo bafite kuko bari banze gutaha 

Ibitego bibiri bya Espoir FC byatsinzwe na Kyambade Fred ku munota wa 71’ na Nkunzimana Sadi ku munota wa 90+1’. Igitego cya mbere cy’uyu mukino cyatsinzwe na Hakizimana Muhadjili wa APR FC ku munota wa 61’.


Col.Kabagambe (Hagati) amaze kuvugana n'abafana  


Nkunzimana Sadi yatumye abafana ba APR FC bongera kubabara 


Wilondja Jacques (5) kapiteni wa Espoir FC imbere ya Issa Bigirimana (26)


Ngabonziza Albert ni we wari kapiteni mu mukino





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Tuyizere emmanuel 4 years ago
    ark uwo musaza mwamusubije iwabo nkuko adusubirije icyipe inyuma ndabona njyiye kubavaho kuko ajyihari nakwiyahura
  • Uwimana Dancille 4 years ago
    abavandimwe mubyukuri biteye agahinda kenshi kubona equipe zabana arizo zidutesha amanota hejuru yagasuzuguro ka Zilatico udatega amatwi bagenzibe ndetse amakuru mbasha kumva nuko nabafande abasuzugura ese ndabaza ubundi zilatico ameze nkuwaje mubutembere byaruta ko bamugira umutoza qungurije afasal tugahanga amaso kuri peace cup kuko aratubabaje bihagije aduteje Rubanda nuko APR.Fc arikipe ikundwa,nabayihebeye iyaba arizangwiza murongo ntawubakijya kukibuga rwose bayobozi bacu mumenyeko kwihanga kwacu natwe turabantu bibabyaturenze kabiri kabiri murugo rwumugabo nagasuzuguro zilatico asubire iwabo ntitumushaka.
  • jean paul4 years ago
    nge nkumukunzi w,Aprfc icyo nakisabira ubuyozi bwacu nukobafatirahafi kuko ndabona nicyamahoro ntacyizere tucyirikumwe nuriya mutoza turababaye cyane?!





Inyarwanda BACKGROUND