Kuri uyu wa Gatandatu ubwo APR FC yatsindwaga na Espoir FC ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 29 wa shampiyona, abafana ba APR FC bashatse kwigaragambya muri sitade ya Kigali, bahabwa isomo ko atari ikinyabupfura gikwiye umufana nyawe wa APR FC.
Nyuma y’umukino,
Col. Kabagambe ukuriye abafana ba APR FC bose aho bava bakagera, yamanutse mu
kibuga cya sitade ya Kigali asanga abafana ba APR FC bari banze
gusohoka muri sitade ngo yumve indirimbo bari kuririmba.
Abageze hafi
yasanze baririmba ko batifuza umutoza mukuru Zlatko Krmpotic kuko ngo yabakoreye
ibintu bitabahaye ibyishimo binyuze mu musaruro mubi iyi kipe yagize muri
shampiyona 2018-2019 kugera aho itsinzwe imikino ibiri ikurikiranye. APR FC
iheruka gutsindwa na AS Muhanga ibitego 2-1 i Muhanga yongeye gutsindwa na
Espoir FC i Kigali.
Col.Kabagambe hagati mu bafana abaha inama zabafasha no mu buzima busanzwe
Nyuma yo
kuganira na Col. Kabagambe, abafana banze gutaha bakomeza kuvuga akababaro
bafite. Polisi y’igihugu ibonye ko bashobora kuba bafite indi gahunda itari
nziza nibwo yabasohoye ku ngufu bakomeza kugenda bavuga agahinda bafite bityo
bakomereza hanze y’imiryango ya sitade ya Kigali baganira mu matsinda ubona
bafite umujinya n’agahinda ko gutsindwa na Espoir FC baranamaze kubura
igikombe.
Umukino urangiye ni bwo Col.Kabagambe yasanze abafana ngo yumve ikibazo bafite kuko bari banze gutaha
Ibitego
bibiri bya Espoir FC byatsinzwe na Kyambade Fred ku munota wa 71’ na Nkunzimana
Sadi ku munota wa 90+1’. Igitego cya mbere cy’uyu mukino cyatsinzwe na
Hakizimana Muhadjili wa APR FC ku munota wa 61’.
Col.Kabagambe (Hagati) amaze kuvugana n'abafana
Nkunzimana Sadi yatumye abafana ba APR FC bongera kubabara
Wilondja Jacques (5) kapiteni wa Espoir FC imbere ya Issa Bigirimana (26)
TANGA IGITECYEREZO