RFL
Kigali

Kicukiro: Inama y’igihugu y’urubyiruko yizeye ko amarushanwa y’umupira w’amaguru azatanga umusaruro

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:26/05/2019 13:09
0


Tariki 11 Gicurasi 2019 mu karere ka Kicukiro hatangijwe ku mugaragaro irushanwa ryiswe “Kicukiro Patriotism Cup”, amarushanwa agamije guhuriza hamwe urubyiruko kugira ngo ruhabwe ubukangurambaga mu gukunda no gukorera igihugu hagamijwe iterambere rirambye.



Kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Gicurasi 2019, urwego rw’inama y’igihugu y’urubyiruko mu karere ka Kicukiro ndetse n’urwego rushinzwe siporo n’urubyiruko muri aka akarere, baganiriye n’abanyamakuru babizeza ko irushanwa ry’uyu mwaka babona rizatanga umusaruro wisumbuye kuwavuye mu marushanwa abiri aheruka (2017, 2018).

Niyitanga Iréne umuyobozi w'inama y'igihugu y'urubyiruko mu karere ka Kicukiro avuga ko muri uyu mwaka wa 2019 ubwo iri rushanwa riri kuba ku nshuro yaryo ya gatatu babona ubwitabire ku bibuga bwazamutse bityo bikaba byorohera abakangura mbaga gutambutsa ubutumwa bujyanye no gukunda no gukorera igihugu.

"Iyo turebye ubwitabire bw'urubyiruko muri iyi mikino dusanga kuva mu 2017 hagenda habaho ukwiyongera kugaragara. Twizera ko ubutumwa butangwa bugera ku mubare munini w'urubyiruko rwacu. Icyo gihe rero iyo ubutumwa bugeze kuri benshi bitanga umusaruro iyo bishyizwe mu bikorwa”. Niyitanga


Niyitanga Irene aganira n'abanyamakuru kuri gahunda ya Kicukiro Youth Patriotism Cup 2019

Asobanura impamvu nyirizina y’iri rushanwa, Ishimwe Peter umukozi w'Akarere ka Kicukiro ushinzwe siporo n'urubyiruko yagize ati “Twashyizeho iyi mikino muri gahunda yo kugira ngo urubyiruko rurusheho guhabwa ubutumwa bujyanye no kurushaho gukunda no gukorera igihugu. Ni imikino dutegura ku bufatanye busesuye bw'inzego za leta nk'Akarere by'umwihariko ka Kicukiro. Iyi mikino kandi ni ubusabane nk'uko siporo isanzwe ifasha mu kwidagadura”.


Ishimwe Peter asobanura impamvu iri rushanwa ryashyizweho

“Mbere y'umukino, hagati mu mukino bagiye kuruhuka ndetse na nyuma y'umukino hacamo ubutumwa bujyanye na gahunda turimo kugira ngo urubyiruko rurusheho gucengerwa n'inyigisho ziba zateguwe muri gahunda yo gukunda no gukorera igihugu”. Ishimwe


Niyitanga Irene (Ibumoso) na Peter Ishimwe (Iburyo) baganira n'abanyamakuru mu biro by'akarere ka Kicukiro

Irushanwa rya Kicukiro Patriotism Cup ryatangiye kuwa 11 Gicurasi 2019 rikaba rihuza amakipe 16. Mbere rigitangira bateganyaga ko rizasozwa kuwa 20 Kamena 2019 ariko nyuma baza kunguka indi nama bemeza ko ryazasozwa mu matariki ya 1 n’iya 4 Nyakanga 2019 amatariki ahura neza n’umunsi wo kwibohora, kimwe mu bintu bifite icyo bivuze ku rubyiruko rw’u Rwanda.

Amakipe 16 yahuriye muri iri rushanwa ni ayahagarariye imirenge, ibigo by’amashuri, amakipe y’inzego z’umutekano nka polisi y’u Rwanda n’ingabo.

Muri iri rushanwa, imikino y’amajonjora iba hagati y’amakipe aturanye kugira ngo borohereze buri kipe mu bijyanye n’ingendo n’ibisa nabyo. Gusa, Ishimwe Peter yavuze ko iyo bageze mu cyiciro cyisumbuyeho bahura bitewe na tombola isanzwe.

Nyuma y’imikino yo kwishyura yabaye kuri uyu wa Gatandatu; amakipe umunani (8) yageze muri ¼ cy’irangiza arimo; Umurenge wa Masaka, umurenge wa Nyarugunga, umurenge wa Kigarama, umurenge wa Gahanga, umurenge wa Gatenga, umurenge wa Gikondo, Kaminuza ya UTB, RP- IPRC Kigali.


Urubyiruko rukurikira iyi mikino hari amasomo ruhakura bitewe n'ibiganiro bihatangirwa 

Dore uko imikino yo kwishyura yagenze:

-MKUR 1-2 KIGARAMA

-RP-IPRC KIGALI 4-2 KAGARAMA(P)2-2

-Kicukiro 0-0 Gahanga(Pen:6-7)

-RDF Btn105 Ntiyabonetse ku kibuga,murenge wa Gikondo wahise ukomeza.

-Gatenga 3-0 Police (Forfait)

-Kanombe 0-3 Masaka

-UTB 3-0 Niboyi

-KIM University ntiyabonetse ku kibuga, umurenge wa Nyarugunga wahise ukomeza


Amakipe yatangiye ari 16 ubu hasigayemo umunani azakina imikino ya 1/4 cy'irangiza 

Uko amakipe yabonye itike ya 1/4 azahura mu mikino ibanza kuwa 31/05/2019

1. Gatenga Vs Masaka bahurire kwa Carlos

2. Gahanga Vs Gikondo bahurire kuri EP Muyange

3. Kigarama Vs UTB bahurire kuri GS Mburabuturo

4. Nyarugunga Vs IPRC Kigali bahurire muri GS Camp Kanombe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND