RFL
Kigali

VIDEO: Sam Rwibasira yahishuye ko yigeze kugerageza gukora umuziki wa secular anatangaza intumbero afite mu muziki wa Gospel

Yanditswe na: Editor
Taliki:27/05/2019 9:05
0


Sam Rwibasira umuhanzi ndetse n'umwarimu w'umuziki yavumbuye impano yo kuririmba biciye mu bantu bamubwiraga ko abizi ahitamo kujya kwiga umuziki mu ishuri rya Nyundo ryigisha umuziki ari naho yavuye akinjira mu mwuga wo kuririmba byimbitse.



Sam Rwibasira ukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ni umuhanzi kugeza magingo aya ufite indirimbo 3 yakoze wenyine (single). Yahishuye ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye, yigeze kugeragezaho gukora umuziki wa secular, gusa ngo ni kwa kundi abana bakubagana. Mu kiganiro na Inyarwanda.com, yavuze ko yatangiye kuririmba mu buryo nawe atagizemo uruhare ahubwo ko yagiye gushima Imana mu rusengero muri 2012 aririmbye abantu benshi bikabatungura bakamubwira ko afite impano hanyuma nawe ahera aho aririmba mu ma korali no muri Worship team.

Sam Rwibasira yagize ati "Naririmbye mu rusengero ndi gushima Imana abantu benshi birabatungura bambwira ko mfite impano hanyuma yaho ndirimba muri chorale no muri worship team ariko najya ndirimba abantu bose bakambwira ko mbizi ari nabyo byatumye ninjira muri muzika kuko ndabyibuka ko indirimbo yanjye ya mbere nakoze muri 2013 abanyeshuri ku ishuri barihuje bateranya amafaranga banyishyurira studio."


Uyu muhanzi wigiye umuziki ku Nyundo muri generation ya kabiri yabajijwe impanvu yagiye gukora indirimbo z'Imana kandi niba ashobora no kuvanga agakora n'izindi ndirimbo avuga ko kuri we kuba yarakuriye mu muryango usenga kandi by'akarusho se akaba ari umupasiteri, byamutije umurindi wo gukora indirimbo z'Imana kandi ko nta gahunda yo kuva muri Gospel ahubwo ko yiteguye gutanga umusanzu we mu iterambere ry'umuziki wa Gospel

Yasoje ashimira abamutera inkunga umunsi ku wundi ndetse anashimira n'itangazamakuru rifasha abahanzi. Yanagiriye inama kandi abantu bose muri rusange bafite intumbero bifuza kugeraho ariko bahura n'ibizazane by'uko hari benshi babaca intege ko bagomba gukurikiza umutima nama wabo bakihitiramo.


Sam Rwibasira 

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA SAM RWIBASIRA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND