RFL
Kigali

RUBAVU: Hagiye gutangira iserukiramuco ngarukamwaka rikomeye rizajya riba mu mpeshyi

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:25/05/2019 10:25
0


Rubavu ni kamwe mu turere nyaburanga dukundwa na ba mukerarugendo bakunze kuhatemberera bakurikiye ubwiza bw'ikiyaga cya Kivu. Icyakora imyidagaduro muri aka karere yo isa niyasubiye inyuma.



Gusubira inyuma kw'imyidagaduro yo muri aka karere byahagurukije abashoramari n'ubundi basanzwe bashora imari yabo mu muziki. Kuri ubu hagiye gutangira iserukiramuco ngarukamwaka ryiswe "Kivu Fest SunSet Music".

Ni ubwa mbere rigiye kuba ariko ni iserukiramuco rigiye kujya riba buri mwaka nk'uko Inyarwanda.com twabitangarijwe na Bruce Intore umwe mu bari gutegura iri serukiramuco. Kugeza ubu abazataramira abazitabira iri serukiramuco ntibaratangazwa ndetse n'ibijyanye no kuryinjiramo gusa byo iri serukiramuco rizaba cyane ko amatariki rizaberaho yamaze gutangazwa.

KivuKivu Fest igiye kuber i Rubavu

Bruce Intore umwe mu bari gutegura iri serukiramuco yagize ati"Urebe ahanini iyi Festival igamije guteza imbere Kivu nk'ahantu nyaburanga hakeneye kwitabwaho, urebye dukorera ibitaramo i Kigali kandi dufite nahandi heza twakorera ibitaramo. Iri serukiramuco rizaba iminsi ibiri ariyo tariki 29 Kamena 2019 na tariki 30 Kamena 2019."

Usibye umuziki ariko kandi muri iri serukiramuco hazabera ibindi bikorwa birimo; Beach Volley , jetski, mini foot, Koga , fitness na Bojack imwe mu mikino nubundi izwi cyane ku mazi. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND