RFL
Kigali

Ulimwengu Jules na Sarpong Michael bafashije Rayon Sports gukura igikombe cya 9 i Kirehe-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:25/05/2019 0:23
1


Ibitego bibiri bya Jules Ulimwengu na bibiri bya Sarpong Michael byafashije Rayon Sports gutwara igikombe cya cyenda cya shampiyona 2018-2019 inyagiye Kirehe FC ibitego 4-0 i Nyakarambi.



Ulimwengu Jules wafunguye amazamu ku munota wa 24' yaje kungamo ikindi gitego ku munota wa 38' kuri penaliti. Sarpong Michael yatsinze igitego cye cya mbere muri uyu mukino ku munota wa 74' mbere yuko yungamo ikindi ku munota wa 90+2'.


Abakinnyi ba Rayon Sports bateruye Robertinho umutoza wabo mukuru




Abafana ba Rayon Sports bari bazanye igikombe mu mwanya w'icyo FERWAFA izatanga tariki ya 1 Kamena 2019


Umwe mu bafana ba Rayon Sports yari yazanye umutwe w'ihene ku kibuga



Jules Ulimwengu (Ibumuso) yujuje ibitego 19 muri shampiyona 2018-2019






Sarpong Michael yagize ibitego 16

Yari Rayon Sports yasabwaga amanota atatu y'umunsi kugira ngo itware igikombe cya shampiyona 2018-2019, igikombe cya cyenda mu mateka yayo kuko igiheruka mu mwaka w'imikino 2016-2017 ubwo yatozwaga na Masud Djuma Irambona.








Abafana ba Rayon Sports bari bishimye i Nyakarambi 




Irambona Eric Gisa (17) na Jules Ulimwengu (7)n bishimira igitego cya 3

Rayon Sports yakinnye uyu mukino ibizi neza ko mu gihe yanganya na Kirehe FC cyangwa ikaba yatakaza ukundi byaba imibare ikomeye kuko batakwizera uko APR FC izitwara.

Robertinho umutoza mukuru wa Rayon Sports yakoresheje ikipe imwe n'iyo yitabaje akina na FC Musanze kuko abakinnyi bari bamwe.



Abakinnyi ba Rayon Sports i Nyakarambi bahavanye amateka 

Kirehe FC nayo yakinnye uyu mukino ibura bamwe mu bakinnyi basanzwe babanza mu kibuga kuko na Mutabazi Isaie kapiteni wayo ukina hagati mu kibuga yaje asimbuye asanga ikipe ya Rayon Sports yakaniye kuko Mugheni Kakule Fabrice na Donkor Prosper Kuka bari bahiriwe n'ikibuga cya Kirehe FC kizira ubwatsi.

Nyuma yo kubona ko abakinnyi bamwe ba Rayon Sports bamaze Kuruhuka bitewe n'imiterere y'ikibuga, Irambona Eric Gisa yahaye umwanya Eric Rutanga, Iradukunda Eric Radou asimburwa na Mugisha Gilbert naho Mudeyi Suleiman asimbura Donkor Prosper Kuka.


Eric Rutanga Alba (3) yinjiye mu kibuga asimbuye 



Mugheni Kakule Fabrice yagize umukino mwiza i Nyakarambi





Ikibuga cya Kirehe FC kiba gitumuka ivumbi


Nzabonimpa Prosper myugariro wa Kirehe FC


Manishimwe Djabel na Habumuremyi Gilbert (5) bashaka umupira 


Sogonya Hamisi Kishi umutoza wa Kirehe FC areba ku isaha nyuma y'igitego cya kabiri

Rayon Sports yahise itwara igikombe cy'umwaka w'imikino 2018-2019 nyuma yo kugwiza amanota 69 mu mikino 29 kuko APR FC bahora bahanganye ifite amanota 62 mu mikino 28.

Umukino usoza shampiyona kuri Rayon Sports izawukina na FC Marines tariki ya 1 Kamena 2019 mu gihe APR FC ifite Espoir FC kuri uyu wa Gatandatu ndetse ikazakira Police FC tariki ya 1 Kamena 2019.





Abafana ba Rayon Sports mu myenda yo gutwara igikombe 



Karim Patient (8) imbere ya Irambona Eric Gisa (17) 


Irambona Eric Gisa (17) myugariro w'ibumoso muri Rayon Sports asoje shampiyona acanye 
















Donkor Prosper Kuka umukinnyi witwaye neza muri uyu mukino 



Mutsinzi Ange Jimmy myugariro ukiri muto muri Rayon Sports 



Bugingo Samson wa Kirehe FC yaje kuvunika ava mu mukino







Rayon Sports yujuje ibikombe 9 bya shampiyona 

KANDA HANO UREBE IBYISHIMO ABAFANA BA RAYON SPORTS BAGIZE BAMAZE GUTWARA IGIKOMBE CYA SHAMPIYONA Y' U RWANDA

RAYON SPORTS, SHADYBOO....... REBA HANO AMAKURU ASHYUSHYE YARANZE IKI CYUMWERU







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ADAM4 years ago
    KURAJE KURAJE KUBAREYO BOSE





Inyarwanda BACKGROUND