RFL
Kigali

Gisele Precious yatumiye Simon Kabera na Bosco Nshuti mu gitaramo azakorera i Rubavu

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:23/05/2019 17:27
0


Gisele Precious uri mu myiteguro y'igitaramo gikomeye yise 'Imbaraga Live Concert' azakorera mu karere ka Rubavu, yatangarije Inyarwanda.com ko muri iki gitaramo azaba ari kumwe na Simon Kabera, Bosco Nshut, Bethel choir n'abandi atari yatangaza.



Igitaramo 'Imbaraga Live Concert' cyateguwe n'umuramyi Gisele Precious kizaba tariki 16/06/2019 kibere kuri ADEPR Gisenyi kuva saa munani z'amanywa. Iki gitaramo cyatumiwemo Simon Kabera, Bethel choir na Bosco Nshuti, gifite insanyamatsiko iboneka mu gitabo cya Yakobo 5: 16 havuga ngo "Mwaturirane ibyaha byanyu kandi musabirane, kugira ngo mukizwe. Gusenga k’umukiranutsi kugira umumaro mwinshi, iyo asenganye umwete."

KANDA HANO WUMVE 'IMBARAGA' INDIRIMBO YA GISELE PRECIOUS


Gisele Precious ukunzwe cyane mu ndirimbo 'Imbaraga' ari nayo yitiriye iki gitaramo, ni umwe mu bahanzi nyarwanda b'abahanga cyane mu gucuranga gitari. Ni umunyempano itangaje utanga icyizere cy'ejo heza mu muziki we n'umuziki wa Gospel muri rusange. Asengera muri ADEPR Gatenga ndetse umubyeyi we ni umupasiteri muri iri torero. Kuri ubu uyu muhanzikazi Gisele Precious ari mu mihihibikano y'igitaramo 'Imbaraga Live Concert' ari nacyo gitaramo cye cya mbere agiye gukora kuva yakwinjira umuziki.


Gisele Precious ari kwitegura igitaramo yise 'Imbaraga Live Concert'


Bosco Nshuti yatumiwe mu gitaramo cya Gisele Precious


Simon Kabera azaririmba mu gitaramo cya Gisele Precious


Gisele Precious yatumiye Bosco Nshuti mu gitaramo azakorera i Rubavu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND