Mu minsi ishize ni bwo twabagejejeho inkuru yuko Kayishema Tity Thierry na Rigoga Ruth bose bari abanyamakuru b’imikino kuri Radio10 na Tv10 basezerewe nyuma yuko bari bagiye gukora ikizamini cy’akazi mu kigo cy’igihugu cy’itangazamakuru RBA. Kuri ubu aba banyamakuru batsinze ibizamini byabo muri iki kigo bari bagiyemo.
Aba banyamakuru basohotse ku rutonde rw’abatsinze ibizamini bayoboye abandi cyane ko Rigoga Ruth ari we wabaye uwa mbere n’amanota82.3% mu gihe Kayishema Tity Thierry we yabaye uwa kabiri n’amanota 80.5% bateranyije ay’ikizamini cyanditse ndetse n’ikizamini cyo kuvuga. Aba banyamakuru bakurikiwe na Uwimana Eugene ndetse na Cyubahiro Bonaventure bose bagize hejuru ya 70% bisobanuye ko batsinze ikizamini.
Ubwo aba bakoraga ikizamini hari hakenewe abanyamakuru babiri bo kujya mu gisata cy’imikino icyakora amakuru agera ku Inyarwanda.com ni uko nyuma haje kwiyongeraho abandi babiri nabo bo gusoma amakuru bivuze ko bibaye ariko byagenze akazi kahita gahabwa aba bane bose bahuje amateka yo kunyura kuri Radio 10 na TV10 mu bihe bitandukanye, na cyane ko n'aba babiri bandi nabo bahoze ari abanyamakuru b’iyi radiyo na televiziyo.
Rigoga Ruth na Kayishema bayoboye abandi ku rutonde rw'abatsinze ikizamini
Rigoga Ruth yamamaye cyane mu gukora inkuru z’imikino zinyuranye. Ni umwe mu banyamakuru bazwi hano mu Rwanda nk’umwe mu bakobwa batinyutse itangazamakuru rya Siporo. Uyu mukobwa yamamaye cyane ubwo yakoreraga radiyo ya KFM. Nyuma y’igihe gito yaje kuva kuri iyi radiyo yerekeza kuri Radio 10 na Tv10 nyuma y’uko KFM yari imaze gufunga imiryango.
Kayishema Tity Thierry azwi mu itsinda ry’abanyamakuru batangaza ibyerekeranye n’imikino kuri Radio 10 mu myaka itatu ishize. Yatangiriye uyu mwuga kuri Radio Salus akomereza ku Isango Star aho yavuye ajya kuba umuyobozi w’ishami ry’amakuru y’imikino mu IGIHE mbere yuko ajya gukorera Radio10 na Tv10 ari naho yasezerewe avuye.
Kayishema Tity Thierry na Rigoga Ruth nyuma yo gusezererwa na Radio10 & Tv10 kuri ubu bamaze gutsinda ikizamini cya RBA
TANGA IGITECYEREZO