RFL
Kigali

East African Promoters (EAP) igiye gukora ibitaramo 5 bikomeye bizazenguruka intara zose z’u Rwanda n’umujyi wa Kigali

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:23/05/2019 18:23
0


East African Promoters, kompanyi imaze kubaka izina mu gutegura ibitaramo bikomeye hano mu Rwanda, kuri ubu igiye gukora ibitaramo bizazenguruka intara zose z’u Rwanda uko ari enye ukongeraho n'umujyi wa Kigali. Ibi byamaze guhuzwa no kwishimira imyaka 25 ishize u Rwanda rwibohoye.



Amakuru y’ibi bitaramo ntaratangazwa byeruye cyangwa ngo ba nyiri ubwite bayavugeho, gusa amakuru agera ku Inyarwanda.com ahamya ko EAP (East African Promoters) yateguye ibitaramo bitanu bikomeye bizabera muri buri ntara ndetse n’umujyi wa Kigali. Ibi bitaramo bizahuza abahanzi bakomeye hano mu Rwanda. Ikindi ni uko ibi bitaramo bigiye kujya biba buri mwaka mu rwego rwo gususurutsa abakunzi ba muzika. Muri uyu mwaka ibi bitaramo byahujwe no kwishimira imyaka 25 u Rwanda rumaze rwibohoye.

Tukimenya iby’aya makuru twifuje kumenya ukuri. Mu kiganiro Inyarwanda.com yagiranye n’umwe mu bayobozi ba EAP yaduhamirije ko mu by’ukuri koko ibi bitaramo bihari ariko yirinda kugira byinshi abitangazaho. Uyu twaganiriye utifuje ko tumugarukaho mu nkuru yacu yagize ati” Ibitaramo ni byo birahari ariko amakuru arambuye kuri ibyo bitaramo tuzayatangaza igihe icyo ari cyo cyose mu minsi micye iri imbere cyane ko nubu umpamagaye turi kunoza gahunda y’ibi bitaramo.”

BUBU

Mushyoma Joseph wamenyekanye nka Bubu umunyobozi wa EAP igiye gutegura ibi bitaramo,...

Nta tariki y’igihe bizabera cyangwa abahanzi bazabyitabira yigeze yifuza gutangaza, icyakora nanone amakuru yizewe Inyarwanda ifite ni uko ibi bitaramo bizabera mu ntara zose z’u Rwanda n’umujyi wa Kigali kandi bikabera mu mijyi ikomeye y’izi ntara. Usibye ibi ariko kandi ni ibitaramo byitezwe ko bitazatinda gutangira ahubwo. Amakuru dufite ni uko bizatangira muri Kamena 2019 niba ntagihindutse.

East African Promoters (EAP) igiye gukora ibi bitaramo, ni kompanyi yamamaye bikomeye mu gutegura ibitaramo no gutanga ibyuma byo kwifashisha mu bitaramo binyuranye. Iyi kompanyi EAP ni yo isanzwe itegura ibitaramo bya East African Party ndetse ni nayo yateguraga ibitaramo bya Primus Guma Guma Super Star. Ikindi ni uko EAP banakorana bya hafi na Patient Bizimana mu gitaramo ngarukamwaka akora cya Easter Celebration.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND