RFL
Kigali

U Rwanda ruzakira imikino ya CECAFA Kagame Cup 2019 mu gihe imikino y’igikombe cya Afurika izaba igeze kure

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:23/05/2019 12:04
0


Kuva tariki ya 7-21 Nyakanga 2019 mu Rwanda hazaba habera imikino mpuzamahanga ihuza amakipe (Clubs) abarizwa muri karere ka CECAFA, imikino ya CECAFA Kagame Cup 2019 nk’uko iyi mpuzamashyirahamwe yabyemeranyijwe na FERWAFA.




Uwayezu F.Regis umunyamabanga mukuru wa FERWAFA 

Gusa nk’uko gahunda za CECAFA zitajya zikunda guhoraho ndetse n’igihe zibaye ugasanga hari ibitagenze neza. Kuri iyi nshuro nuko iyi mikino izabera mu Rwanda ihura neza n’igihe imikino y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu kizabera mu Misiri kuva tariki ya 21 Kamena kugeza kuwa 19 Nyakanga 2019.

Bivuze ko imikino ya CECAFA Kagame Cup izabera mu Rwanda izasozwa nyuma gato y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu kuko izaba yatangiye iri rushanwa ryinikije.


Azam FC niyo bitse igikombe cya CECAFA Kagame Cup 2018 yabereye muri Tanzania 

Ku ruhande rw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) bavuga ko icyifuzo bafite ari uko ubwo iyi mikino izaba iba, itazabera mu mujyi wa Kigali gusa ahubwo yagera no ku bibuga byo hanze ya Kigali nka Sitade Huye na Sitade Umuganda mu Karere ka Rubavu nk’uko Uwayezu Francois Regis yabimenyesheje abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu.

CECAFA Kagame Cup izabera mu Rwanda guhera tariki ya 7 kugeza ku ya 21 Nyakanga 2019. Ibijyanye na yo biracyanozwa hagati ya CECAFA iyitegura na FERWAFA iri mu Rwanda ruzayakira. Ibyo twifuza kandi duteganya ni uko itabera i Kigali gusa.” Uwayezu


Irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2018 rifitwe na Azam FC ikaba yaratwaye igikombe itsinze Simba SC ibitego 2-1 ku mukino wa nyuma. Icyo gihe u Rwanda rwari ruhagarariwe na APR FC iri kumwe na Rayon Sports amakipe yombi atarabashije kugera ku mukino wa nyuma kuko APR FC yaviriyemo mu matsinda naho Rayon Sports iviramo muri ¼ cy’irangiza.


El Merreikh niyo iheruka gutwara CECAFA Kagame Cup yabereye mu Rwanda mu 2014

U Rwanda ruheruka kwakira CECAFA Kagame Cup mu 2014 ubwo El Merreikh (Soudan) yatwaraga igikombe itisinze APR FC igitego 1-0 ku mukino wa nyuma.

    





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND