RFL
Kigali

Mbabazi Winnie Gema witabiriye “Miss Queen Europe Finland” yishyuriye ababyeyi 3 bari barabuze ubushobozi mu bitaro bya Muhima

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:23/05/2019 11:03
1


Miss Queen Europe ni irushanwa rimaze kuba ubukombe ku mugabane w’Uburayi rigamije kugaragaza uburanga bw’abagore bo kuri uyu mugabane. Muri uyu mwaka rizitabirwa n'abaturuka mu bihugu 50 byo ku mugabane w’Uburayi aha ni naho umunyarwandakazi Winnie Gema Mbabazi yashakaga kwitabira ahagarariye igihugu cya Finland.



Gusa amahirwe ntabwo yigeze asekera uyu munyarwandakazi dore ko muri batatu bari bakenewe guhagararira iki gihugu we atigeze agaragaramo dore ko yabaye uwa Kane. Uyu munyarwandakazi ubusanzwe utuye muri Finland ni umwe mu basanzwe bagira umutima wo gufasha abababaye baba mu Rwanda igikorwa akunze gukora kenshi.

Winnie

Winnie Mbabazi umunyarwandakazi utuye muri Finland,...

Mbabazi Winnie Gema ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Gicurasi 2019 yishyuriye ibitaro ababyeyi batatu babyariye mu bitaro bya Muhima ariko bari barabuze ubushobozi bwo kwishyura ibitaro ngo batahe. Ababyeyi uyu munyarwandakazi yavuje harimo uwitwa Mukashyaka Solange, Tuyishime Donatha na Uwayezu Priscille bose bari bahuje ikibazo cyo kubura ubwishyu bw’ibitaro nyuma yo kubyarira muri ibi bitaro.

Aba babyeyi kimwe n'abandi basigaye batishyuriwe usanga baragiye kwa muganga bakitabwaho ariko nyuma yo gukira ntibabone ubwishyu bakaba bahawe icyumba cyo kuba bacumbitsemo mbere y'uko babona ubwishyu bakava mu bitaro cyangwa nkuko byagenze kuri iyi nshuro hakaboneka uwishyurira bamwe muri bo. Aba babyeyi bishyuriwe ibitaro bashimiye bikomeye Winnie Mbabazi wabafashije bamwizeza ko nabo Imana nibafasha batazibagirwa ineza bagiriwe bityo nabo bakazayitura abandi.

Winnie

Ababyeyi batatu bafashijwe n'uyu munyarwandakazi,...

Winnie Mbabazi aganira na Inyarwanda.com yatangarije umunyamakuru ko ubusanzwe yajyaga akora ibikorwa nk'ibi ntabishyire mu itangazamakuru ariko ahamya ko n'ubwo bitaba kwigamba igikorwa yakoze ariko we asanga ari ugutera ishyaka abandi banyarwanda bishoboye kwibuka ko hari bagenzi babo bafite ibibazo kandi bidakeneye utunze ibya mirenge kugira ngo abafashe cyane ko nawe ahamya ko adafite byinshi kandi agerageza gufasha.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nizeyimana theoneste 4 years ago
    Uwo mugore asa nuwacanganyikiwe nyuma yo gutandukana nabagabo benshi uwo mutima ntawo agira rwose hari abakora ibirenze ibyo badashaka kujya mwitangazamakuru rwose ntanubwo yabaye uwa 4 muri iryo rushanwa yababeshye





Inyarwanda BACKGROUND