RFL
Kigali

Miss Isimbi Amandah agiye kuyobora igitaramo “Pool Party” cyizabera i Huye umujyi aherukamo muri 2012

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:22/05/2019 17:40
0


Miss Isimbi Amanda wabaye igisonga cya Nyampinga w’Ishuri ry’Imari n’Amabanki (SFB) muri 2013 kuri ubu risigaye ryitwa CBE, ni umukobwa wamamaye mu myidagaduro hano mu Rwanda, uyu mukobwa umaze kumenywa na benshi kuri ubu agiye kuyobora igitaramo “Pool Party” kizabera I Huye umujyi ubusanzwe aherukamo mu mwaka wa 2012.



“Pool Party” ni ibirori akenshi bikorerwa kuri “ Piscine” aha abitabira ibi birori baba babyina umuziki uryoheye abantu bari mu mazi bari koga. Hari nabo usanga badakunda koga ariko bitabiriye ibi birori bicaye ku ruhande arinako bihera amaso uko ibirori biba bimeze ndetse abanashoboye nabo bagacinya umudiho mu muziki uba uhacurangirwa.

Amanda

Isimbi Amandah niwe uzayobora iki gitaramo,...

Ibi nibyo birori Miss Isimbi Amandah agiye kuyobora mu mujyi wa Huye cyane ko biteganyijweyo ku wa Gatandatu tariki 25 Gicurasi 2019 bikazabera muri Hotel izwi mu mujyi wa Huye yitwa “Four Steps” aho guhera saa saba z’amanywa abantu bazaba babasha kwinjira muri ibi birori cyane ko kwinjira bizaba ari amafaranga igihumbi (1000frw) yonyine. Mu gihe umuziki wo uzaba ucurangwa na Dj Lenzo.

Aganira na Inyarwanda Miss Amandah Isimbi ugiye kuyobora iki gitaramo yatangarije umunyamakuru ko yishimiye kuba agiye kuyobora igitaramo nk’iki ngiki mu mujyi wa Huye, ati”Uyu ni umujyi ntakunze kubamo sinahagenze cyane urebye mpaheruka cyera cyane hashize imyaka irindwi. Njye mpaheruka ngiye guhinduza Kaminuza.”

Silent DiscoI Huye hazaba habaye igitaramo  cya Silent Disco mbere y'amasaha make ngo iki cya Pool Party kibe,...

Uyu mukobwa ngo yaherukaga i Huye ashaka icyanombwa kimukura muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye kimujyana muri CBE cyangwa icyahoze ari SFB. Twibukiranye ko iki gitaramo kigiye kuba mu gihe ku wa Gatanu tariki 24 Gicurasi 2019 muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye ho hazaba habera Silent Disco igiye kuhabera bwa mbere mu mateka. Aha abantu bazaba basohokeye muri Silent Disco bakaba bitezwe no muri Pool Party.





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND