RFL
Kigali

NKORE IKI: Umusore wandihiye kaminuza yaranyubahaga ariko sinigeze mukunda, ubu ari kunsaba urukundo kandi mfite undi

Yanditswe na: Editor
Taliki:21/05/2019 17:22
4


Mu nkuru zo kugisha inama abasomyi bacu, tugiye kubagezaho ubutumwa twahawe n'umukobwa uvuga ko umusore wamwishyuriye amafaranha y'ishuri muri kaminuza, ubu arimo kumusaba urukundo kandi nyamara umukobwa yifite undi musore bakundana.



Dore ubutumwa yatwandikiye; 

Mbanje kubasuhuza mwese abakunzi b’uru rubuga. Mbandikiye ngira ngo mungire inama ku kibazo kinkomereye. Nkimara gukora ikizamini cy’icyiciro rusange( tronc commun) twimukiye mu gipangu cyarimo undi mupangayi w’umusore abana na mushiki we. Njye nari mfite imyaka 14. Uwo musore yari afite imyaka 25. Mu by'ukuri narinkiri muto ku buryo sinarinzi gutandukanya umugiraneza utagamije inyungu n’ubugiraneza bw'uko yankunze.

Njye namubonaga nk’umuntu w'umubyeyi udafite ikindi agamije kuko yagiraga inshuti nyinshi z’abakobwa bazaga iwe ndetse abenshi baranaryamanaga. Igihe cyarageze nsubira ku ishuri ampa amafaranga y’impamba(argent de poche ) ariko yabikoze kumugaragaro kuko yayampaye avuga ko ari ukumpemba ko natsinze ikizamini cya tronc commun.

Iyo nazaga mu kiruhuko, nabonaga anyitayeho bidasanzwe. Narakomeje ngeze mu mwaka wa gatanu nibwo nabitekerejeho ko ashobora kuba abikorera urukundo ankunda ariko sinagira icyo mubwira kuko ntacyo yari yarambwiye cyerekeranye n’urukundo. Ubwo niko yanyohererezaga amafaranga ku ishuri ariko njye simbyiteho kuko nabonaga ari mukuru kandi n’inshuti ze z’abakobwa zahoraga iwe nanjye mbibona.

Igihe cyarageze ndangiza amashuri yisumbuye( secondaire) ariko ntabushobozi nari mfite bwo gukomeza kaminuza. Ubwo amashuri yenda gutangira arampamagara arambwira ati " Nshaka kukurihira ariko kubera ukuntu iwanyu baziko ndi umusambanyi nabuze aho mbihera" Arambwira ngo ugende ubabwire ko impamvu ngiye kukurihira turi inshuti.

Nuko birakomeza ariha umwaka wa mbere urangiye ahita ansaba ubucuti. Ndamuhakanira ndamubwira ngo iyo menya ko aricyo agamije sinari kwemera ko andihira. Aranyihorera aguma ku cyizere atekereza ko nindangiza nzemera. Njye nta na gato namukundaga. Habura umwaka umwe ngo ndangize naramubwiye ngo ntuzigere unshyira mubakobwa babahemu kuko sinigeze mbisezerana nawe. Habura uwo mwaka umwe nibwo nabonye inshuti mubwira ko atakomeza guhatiriza kuko ntamukunda, none yirirwa ampamagara arira ambwira ngo naramuhemukiye ntazigera yongera gukunda,

Mungire inama, kuko mugihe cyose twamaranye ntiyigeze ansaba ko turyamana ngo kuko urwo yankunze urudasanzwe. Yaranyubahaga, ariko sinigeze mukunda. Mbigenze nte, ko ampamagara buri gihe ansabimbabazi kandi njye mfite undi nkunda. Murakoze.

Niba na we ufite ikibazo kigukomereye wumva wagishaho inama, wohereza ubutumwa bwawe kuri nkoreiki@gmail.com. Umwirondoro wawe ugirwa ibanga, ikibazo kigashyirwa ku rubuga rwacu, abantu bakakugira inama.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ukuri4 years ago
    Nta cyubu cy'ubusa niko njya numva bavuga ubwo wowe wabonaga agutangaho ayo mafaranga ku busa koko? icyo nakubwira cyo uwo musore nimubana uzarira ubuzima bwawe bwose icya mbere cyo ni umusambanyi nawe warabyiboneye, ntuzibwire ko azareka abo bakobwa nubundi bariya n'abo kuryamana nawe igihe cyose wowe arashaka kukugira umugore akajya aguca inyuma kuko ingeso ntazayireka. ikindi cya kabiri wimugirira impuhwe n'akazi ke yakwishyuriye utabimusabye. umva kubana n'umuntu udakunda ni nko koga muri piscine ndende utazi koga amaherezo urapfa. Inama nkugiriye ntuzigere ubana n'umuntu udakunda kandi waranabimubwiye abizi ko utamukunda njye nkugiririye inama ubundi usenge Imana izabikora neza akuveho. Nkubwije ukuri maze imyaka 12 nubatse maze kumenya iby'ingo rero ntuzishore muruzi urwita ikiziba mureke nagende uwo musambanyi! n'impuhwe ze za bihehe nagende.
  • Jocelyne 4 years ago
    Wihemuka kunda ugukunda naho uwukunda akunda abandi.uvuga ko atagukunda yaraguteguriye ejo hazaza nutabikora imana izaguhana.naho ubusambanyi nuwo ukunda aguchi inyuma utabizi kandi nutamushaka uzichuza ubuzima bwawe bwose.numwana mwiza kuko yarihanganye wowe yanga kukubecya akubwizukuri kuko yaraziko uzamubera umugore .ahubwo haribyo utashatse kuvuga wamwijeje ibitangaza none urangije amashuri abandi babuze ubarihira none ushaka kumuhemukira?sha ntubikore pe
  • VAVA 4 years ago
    Ntibyoroshye ubwo se wa mukobwa we usibye kwigiza nkana urumva umuntu yagutangira amafranga angana gutyo ntugire nisoni?ok reka twemere ko utamukunda ariko nawe shyira mu gaciro kuba atararyamanaga nawe ntukwiye kubiha agaciro?rero wowe mubwire mwandikiranye uzamwishyure kuko ndumva izo ari sentiment uzana kumuntu wagukunze urukundo nibikorwa si amagambo? Ngaho ejo niwumva ngo wasaze uti nazize iki?
  • Tuyishime4 years ago
    ibi bintu byo kubenga abasore mwiharaje ntabwo ari byiza ikindi mujye mushyira mugaciro mutekereze kubyo muba mugiye gukora





Inyarwanda BACKGROUND