RFL
Kigali

Ikiganiro na Billy Irakoze wasohoye indirimbo "Ndakomeye" yandikanye agahinda yabuze amafaranga yo kwishyura ideni-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:21/05/2019 14:14
0


Umuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana, Billy Irakoze uzwi mu muziki nka Billy Jakes muri iyi minsi afite indirimbo nshya yise “Ndakomeye”. Yaduhishuriye ko yayanditse bitewe nuko yari afite agahinda yabuze amafaranga yo kwishyura umuntu yari afitiye ideni. Kuri ubu iyi ndirimbo ikaba yaramaze kugera hanze iri kumwe n’amashusho.



Ibi kimwe n’ibindi byinshi Billy Irakoze yabitangarije Inyarwanda.com mu kiganiro cyihariye twagiranye. Yaduhishuriye ko yinjiye mu muziki mu mwaka wa 2006 icyo gihe akaba yarakoze indirimbo ebyiri icyakora atigeze ashyira hanze. Kuri ubu uyu musore afite album ebyiri ndetse akaba ari gukora no kuri album ya gatatu ateganya kumurika mu gihe kiri imbere.

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA “NDAKOMEYE”YA BILLY IRAKOZE

Billy Irakoze ni umusore wavukiye mu gihugu cy’u Burundi akurira mu Rwanda i Gikondo ndetse kugeza nubu ni ho atuye. Atangaza ko yahisemo umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana abifashijwemo na nyirakuru wamukundishije gusenga cyane. Uyu mubyeyi wari umu pasiteri ni we wafashije Billy Jakes kwinjira muri Gospel. Uyu muhanzi nta muntu wo mu muryango we wigeze akora umuziki bivuze ko abazakora umuziki nyuma ye ari we bazaba bafata nk’icyitegererezo.

Iyi ndirimbo nshya ya Billy Irakoze yakozwe na Producer Arnaud Gasige mu gihe amashusho yayo yo yafashwe akanatunganywa na Bob Chris. Uyu muhanzi yatangarije Inyarwanda ko muri uyu mwaka wa 2019 afite gukora cyane ku buryo abakunzi ba muzika ye batazicwa n’irungu.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA BILLY IRAKOZE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND