RFL
Kigali

Umuryango w'umuhanzikazi Gikundiro Rehema wagabiye inka unaremera umuryango wa Nzamurambaho Deo warokotse Jenoside-AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:20/05/2019 19:57
0


Umuhanzikazi Gikundiro Rehema n'umugabo we Ishimwe Claude bari kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bakoze igikorwa cy'urukundo bagabira inka umuryango warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.



Gikundiro Rehema wamamariye muri korali Shalom ya ADEPR Nyarugenge, amaze igihe aba muri Amerika hamwe n'umugabo we ndetse baherutse no kwibaruka imfura yabo. Igikorwa cy'urukundo Gikundiro Rehema n'umuryango we bakoze, cyabaye kuri tariki 17/05/2019 aho bagabiye inka ndetse bakanaremera umuryango wa Nzamurambaho Deo na Uwizeyimana Grace batuye mu murenge wa Rusororo mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali.


Iyi nka y'inzungu ni yo Gikundo na Claude bagabiye uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Umuryango wa Gikundiro Rehema na Ishimwe Claude wagabiye inka umuryango wa Nzamurambaho na Uwizeyimana baranabaremera aho babahaye ibyo kurya, babemerera kurihira ishuri umwana w'uyu muryango wafashijwe ndetse banemeye kubaha n'ubwisungane mu kwivuza igihe cyose bazaba bagihumeka. Ni igikorwa cy'urukundo umuryango wa Ishimwe Claude na Gikundiro Rehema bakoze mu gushima Imana yarinze Nzamurambaho Deo na Uwizeyimana Grace bakarokoka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.


Umuryango wa Nzamurambaho Deo

Umunyamakuru Steven Karasira wa Radio Umucyo ni we wari uhagarariye umuryango wa Ishimwe Claude na Gikundiro Rehema dore ko bo bataba mu Rwanda. Steven Karasira yavuze ko uyu muryango ahagarariye watekereje iki gikorwa mu gushima Imana ku bwa Gikundiro Rehema uherutse kwizihiza isabukuru y'amavuko ndetse banakora iki gikorwa mu kwifatanya n'abanyarwanda mu minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994 igahitana abarenga miliyoni.


Gikundiro Rehema hamwe n'umugabo we Ishimwe Claude

Mu butumwa bwa Claude na Gikundiro bwatambukijwe na Steven Karasira, uyu muryango wavuze ko Imana ari yo yabatoranyirije umuryango wa Nzamurambaho Deo wabuze abavandimwe be muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Bunzemo ko bazakomeza kuba hafi uyu muryango uko bazashobozwa. Nzamurambaho Deo nyuma yo kugabirwa inka, yatangaje ko anejejwe cyane n'igikorwa cy'urukundo yakorewe na Claude na Gikundiro. Yavuze ko inka bahawe igiye kubahindurira ubuzima we n'umuryango we. Ati: "Inka ni ikintu nkunda, hari ikintu igiye guhindura. Ntabwo nzongera kugura amata yo ku igare, igiye guhindura ibintu"



Steven Karasira ni we wari uhagarariye umuryango wa Claude na Gikundiro

REBA HANO 'IMPORE RWANDA' YA GIKUNDIRO REHEMA


AMAFOTO: Mecky Kayiranga/Bwiza.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND