RFL
Kigali

Abakinnyi ba Rayon Sports bageze ku kibuga banga gukora imyitozo

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:20/05/2019 16:35
5


Ku gica munsi cy’uyu wa Mbere tariki 20 Gicurasi 2019 byabaye ikibazo ubwo abakinnyi ba Rayon Sports bageraga ku kibuga cyo mu Nzove bose bakanga gusohoka mu modoka ngo bakore imyitozo y’umunsi



Aba bakinnyi banze gusohoka mu modoka y’ikipe ngo bakore imyitozo bitewe n'uko ngo bujuje amezi abiri batabona umushahara wa Mata ndetse n’uwa Gicurasi 2019 nk’uko ukwezi kwamaze kugera tariki ya 20 basanzwe bahemberwaho.

Amakuru ahari avuga ko aba bakinnyi bagize umujinya kuko ngo abayobozi bari bababwiye ko bazabahemba nyuma y’umukino wa Musanze FC ariko bikarangira nta gikozwe bityo bakaba babona ko babeshywe.

Nyuma y'uko abakinnyi banze kujya mu kibuga ngo bakore imyitozo, umushoferi yasabwe ko yabasubiza mu mujyi kuri Hotel Mattina ahakorera Me Muhirwa Frederick akaba na visi perezida wa Rayon Sports kugira ngo baganire ku kibazo.


Saa kumi n’iminota 44 (16h44’), imodoka ya Rayon Sports yari igeze kuri Hotel Matina bityo abakinnyi batangira kuvamo umwe nyuma y’undi binjira muri Hotel.

Robertinho umutoza mukuru ndetse na Do Nascimento Silva bafatanya muri gahunda zo gutoza Rayon Sports, bahageze nyuma kuko binjiye muri Hotel Matina saa kumi n’imwe n’iminota umunani (17h08’) bivuze ko hagati yabo n’abakinnyi harimo iminota 24’.

INYARWANDA yavuye kuri Hotel Matina saa kumi n’imwe n’iminota 35 (17h35’) inama irimbanyije. Mu gihe yaba isojwe abantu baraza kumenya imyanzuro yafatiwemo.

Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere muri shampiyona n’amanota 66 mu mikino 28 bakaba basigaje imikino ibiri basabwamo amanota atatu bagatwara igikombe cya shampiyona.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mutama4 years ago
    Nibabahe kashi zabo kuko Arizona zabazanye ubwo wasanga abayobozi bayagabanye Nabaryi rwose.
  • Ngango4 years ago
    None se bari gukora imyitozo mu mvura?
  • John rushagara4 years ago
    Iyo mugeze kubyiza mutangira ibibi twari tugeze kumwanya wo gutwara ikikombe none nibyo mutangiye nimuhabwe umushaha nibyanga abafqna tuzabahema
  • logo4 years ago
    ibi abayobozi barabikemura Kandi neza. gusa bahembe abakinnyi bakore akazi
  • Emmanuel 4 years ago
    yewe, gusa abo basore bacu nibakore akazi, abayobozi bacu turabizeye bazabahemba buriya ni utubazo baba bagize ibya amafaranga biragora wangu





Inyarwanda BACKGROUND