RFL
Kigali

Bwa mbere muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye hagiye kubera igitaramo cya Silent Disco

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:20/05/2019 17:33
0


Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye ni hamwe mu hamenyekanye cyane nk’igicumbi cy’imyidagaduro hano mu Rwanda, icyakora bitewe nuburyo Kaminuza yagiye ihindura imikorere bya hato na hato byatumye imyidagaduro muri iri shuri isubira hasi. Magingo aya mu nzego zitandukanye hari gushakwa uko imyidagaduro muri iri shuri yabyutswa.



Mu kubyutsa imyidagaduro muri iri shuri abategura ibitaramo bamaze kumenya ko hari amashami atari make yasubijweyo batangiye kuhabona nk’imari ishyushye y’ahantu habera ibitaramo. Kuri ubu igitaramo gishyushye kiri kuvugwa mu mujyi wa Huye mu mpera z’iki cyumweru twatangiye ni igitaramo cya Silent Disco kigiye kubera imbere muri iyi kaminuza.

Iki gitaramo cyateguwe na ‘DonDada’ kompanyi imaze kugira ubunararibonye mu gutegura ibitaramo bya Silent Disco mu Rwanda kizacurangamo aba Djs banyuranye barimo Dj Miller, Dj Pius, Dj Lenzo, Dj Phil Peter,Dj John, Dj Vybz, Dj Toxxyk, Dj Kixx. Ni ubwa mbere iki gitaramo kigiye kubera mu mujyi wa Huye ndetse by’umwihariko muri kaminuza y’u Rwanda.

Silent Disco

Iki gitaramo kigiye kubera mu mujyi wa Huye muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye kizacurangamo aba Djs bakomeye mu Rwanda

Iki gitaramo byitezwe ko kizaba tariki 24 Gicurasi 2019 aho amatike yanamaze gutangira kugurishwa, abari kugura amatike mbere  bakaba bari kuyagura 3000frw mu myanya isanzwe na 4000frw mu myanya y’icyubahiro. Mu gihe uzagura itike ku muryango we azaba ayigura 4000frw mu myanya isanzwe na 5000frw mu myanya y’icyubahiro.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND